MURI AKA KARERE HATANGIJWE GAHUNDA Y’UMUGANDA UHURIWEHO UGAMIJE KURWANYA IMIRIRE MIBI N'IGWINGIRA RY’ABANA BATO

Kuri uyu wa gatanu tariki 7 Gashyantare uyu mwaka, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe wifatanyije n'ubuyobozi bw'Akarere, Abafatanyabikorwa b’Akarere n'abaturage mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro Umuganda uhuriweho ugamije kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’Abana bato muri aka Karere.

Uyu muhango witabiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, Umuyobozi wa World Vision/Rwanda, Pauline Okumu, uwari uhagarariye Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera Umwana, abagize Inama y'umutekano itaguye y'Intara y'Amajyaruguru, abagize Komite Nyobozi y'Akarere, Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Uwamwiza Catherine n'abagize Inama y'umutekano itaguye y'Akarere.

Gutangiza uyu muganda byaranzwe n'ibikorwa birimo kubaka inzu y'umuturage utishoboye mu Kagari ka Kabyiniro, mu Murenge wa Cyanika; kumwubakira ubwiherero bwujuje ibisabwa n'akarima k'imboga, gutera ibiti bya Avoka birenga igihumbi (1,000) muri uyu Murenge, koroza imiryango ine Inka no kwangiza Kanyanga n'izindi nzoga z'ibiyobyabwenge, kugaburira Abana indyo yuzuye no kubaha amata. Hari kandi Ababyeyi batanze ibiribwa n'ibikoresho by'isuku byo kunganira Amarerero y'Abana bato.

Mu ijambo rye, Imboni y’aka Karere, Gen (Rtd) James Kabarebe yagarutse ku kamaro ko kurinda umwana imirire mibi n’igwingira agira ati: "Kugira ngo Igihugu gitere imbere, gihera ku bana. Ibihugu byose byateye imbere ni ibyitaye ku bana; ni ibyaharaniye ko abana babo bakura neza mu gihagararo no mu bwenge. Ibyo babigezeho kubera ko babarinze imirire mibi n’igwingira. Natwe ni ho tugomba gushyira imbaraga; dutegure Abanyarwanda bazigirira, bazanagirira Igihugu akamaro".

Yagize kandi ati: Iyo abantu bose bavuga abana, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akavuga abana, Minisitiri cyangwa Guverineri na Meya bakavuga abana; ni icyerekana ko abana ari ingirakamaro cyane. Twese uko tungana uku tuba twarahereye mu bwana. Iyo tutarerwa neza ntituba duhari, nta n’ubwo tuba dukora aka kazi cyangwa ngo tube dufite aho tugeze. Kurera neza umwana rero ni ukurerera neza Igihugu".

Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko mu bitera abana imirire mibi n’igwingira harimo kwishora mu biyobyabwenge, amakimbirane mu miryango, ihohotera ririmo irishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo, gusesagura umutungo, ubuharike no kutubahiriza uburenganzira bw’umwana; asaba abatuye aka Karere kubyirinda; bagakurikiza inama bagirwa zigamije kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bato.

Back