MURI BA BOSE BACU KUBERA KO ARI MWE MWADUTOYE: UMUYOBOZI W’AKARERE ABWIRA ABATURAGE B’AKAGARI KA NDAGO

Ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri tariki 03 Gashyantare 2026, mu Mirenge igize Akarere habaye inteko z'abaturage nk’uko bigenda buri wa kabiri w’icyumweru. Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yitabiriye inteko y'abaturage b’Akagari Ndago, mu Murenge wa Rusarabuye.

Mu kiganiro yagiranye na bo yababwiye ko ari ba Bose agira ati:"Imyanya turimo ni mwe mwayidushyizemo. Muri ba Bose bacu. Mufite ububasha bwo gukurikirana mukareba niba ibyo mwadutoreye tubishyira mu bikorwa; mwabona tugenda biguru ntege mukadukebura; ariko na none ntitwagera ku byo twabemereye tudafatanyije. Ndabasaba ngo dufatanye gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zinyuranye zigamije iterambere n’imibereho myiza yanyu, tuzijyanemo, tuzigumanemo kugeza tuzishyize mu bikorwa uko zateguwe."

Yibukije abayobozi ko bakwiriye guha umuturage serivisi nziza; bakirinda kumusiragiza cyangwa kumwaka ruswa; igihe umuturage abagejejeho ikibazo bakagikemura ku gihe, kandi neza.

Yakanguriye kandi abatuye Akarere ka Burera kurangwa n'isuku, kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana bato, kwitabira umurimo no kuwunoza kugira ngo biteze imbere, kwizigamira muri EjoHeza, gusezerana imbere y'amategeko ku babana nk'umugabo n'umugore batarasezeranye, kwirinda kubaka mu kajagari no kugira umurima w'imboga.

Yabakanguriye na none kwita ku buzima bw'Umwana n’Umubyeyi; abatwite bakipimisha inda inshuro umunani, bakabyarira kwa Muganga, bagakingiza abana inkingo zose uko ari esheshatu, bakabapimisha imikurire, bakubahiriza n'ubundi burenganzira bw'Abana burimo kwiga no kubarinda imirimo itemewe, kandi ivunanye. 

Umuyobozi w'Akarere yasabye kandi abaturage b’Akarere ka Burera kwirinda kuragira amatungo ku gasozi, amakimbirane, ubusinzi n'ihohotera aho riva rikagera; bakirinda na none gusibya abanyeshuri cyangwa kubakura mu ishuri. 

Yabasabye  kandi gusigasira umutekano birinda, kandi bagira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyawuhungabanya birimo ubusinzi, ubujura, kwishora mu biyobyabyenge, amakimbirane n'ihohotera ry'ubwoko binyuranye; kubahiriza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye no kubungabunga ibidukikije barwanya isuri. 

Yabakanguriye kandi gutanga Mituweli, kwizigamira muri EjoHeza no kongera ubwizigame, kubahiriza amabwiriza yerekeye kwirinda Inkuba, kurangwa n'isuku ahantu hose, kwitabira umurimo bagatera imbere, kohereza ku ishuri abana bose basanzwe biga n'abageze igihe cyo kwiga, kandi bakabaha ibyangombwa byose; bakirinda kubasibya ishuri cyangwa kuribakuramo; kubumbatira ubumwe n'ubudaheranwa by'Abanyarwanda basigasira gahunda ya Ndi Umunyarwanda; bakirinda, kandi bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Back