MURI BA BOSE BACU KUBERA KO ARI MWE MWADUTOYE: UMUYOBOZI W’AKARERE ABWIRA ABATURAGE MU MURENGE WA BUTARO

Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage b'Akagari ka Muhotora, mu Murenge wa Butaro ku gicamunsi cy’uyu wa kane ubwo yabasuraga muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU igamije kurushaho kwegera umuturage hagamijwe kumumenyesha no kumusobanurira gahunda za Leta, uruhare rwe mu ishyirwa mu bikorwa ryazo n’inshingano z’abayobozi b’inzego n’ibyiciro binyuranye yababwiye ko ari ba bose be n’abandi bayobozi kubera ko ari bo babatoye.

Yagize ati:"Imyanya turimo ni mwe mwayidushyizemo. Muri ba Bose bacu. Mufite ububasha bwo gukurikirana mukareba niba ibyo mwadutoreye tubishyira mu bikorwa; mwabona tugenda biguru ntege mukadukebura; ariko na none ntitwagera ku byo twabemereye tudafatanyije."

Yagize kandi ati:"Ndabasaba ubufatanye mu gushyira mu bikorwa gahunda zinyuranye zirimo isuku n’isukura zigamije iterambere n’imibereho myiza n’iterambere muri rusange, tuzijyanemo, tuzigumanemo kugeza tuzishyize mu bikorwa uko zakabaye."

Yagize kandi ati:" Ndibutsa abayobozi ko babereyo guha abaturage serivisi nziza; bakirinda kubasiragiza cyangwa kubaka ruswa cyangwa kubarenganya; igihe umuturage abagejejeho ikibazo bakagikemura neza, kandi vuba."

Yakanguriye kandi abatuye ako Kagari n’Akarere muri rusange kurangwa n'isuku, kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana bato, kwitabira umurimo no kuwunoza kugira ngo biteze imbere, kwizigamira muri EjoHeza, gusezerana imbere y'amategeko ku babana nk'umugabo n'umugore batarasezeranye, kwirinda kubaka mu kajagari no kugira umurima w'imboga.

Yabakanguriye kandi kwita ku buzima bw'Umwana n’Umubyeyi; abatwite bakipimisha inda inshuro umunani, bakabyarira kwa Muganga, bagakingiza abana inkingo zose uko ari esheshatu, bakabapimisha imikurire, bakubahiriza n'ubundi burenganzira bw'Abana burimo kwiga no kubarinda imirimo itemewe, kandi ivunanye. 

Umuyobozi w'Akarere yasabye kandi abaturage b’Akarere ka Burera kwirinda kuragira amatungo ku gasozi, amakimbirane, ubusinzi n'ihohotera aho riva rikagera; bakirinda na none gusibya abanyeshuri cyangwa kubakura mu ishuri. 

Na none kandi yabasabye gusigasira umutekano birinda, kandi bagira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyawuhungabanya birimo ubusinzi, ubujura, kwishora mu biyobyabyenge, amakimbirane n'ihohotera ry'ubwoko binyuranye; kubahiriza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye no kubungabunga ibidukikije barwanya isuri. 

Yabakanguriye kandi gutanga Mituweli, kwizigamira muri EjoHeza no kongera ubwizigame, kubahiriza amabwiriza yerekeye kwirinda Inkuba, kurangwa n'isuku ahantu hose, kwitabira umurimo bagatera imbere, kohereza ku ishuri abana bose basanzwe biga n'abageze igihe cyo kwiga, kandi bakabaha ibyangombwa byose; bakirinda kubasibya ishuri cyangwa kuribakuramo; kubumbatira ubumwe n'ubudaheranwa by'Abanyarwanda basigasira gahunda ya Ndi Umunyarwanda; bakirinda, kandi bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Back