MURI BA BOSE KUKO ARI MWE MWADUTOYE: UMUYOBOZI W’AKARERE ABWIRA ABATURAGE B’AKAGARI KA RUYANGE
Mu kiganiro, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yagiranye uyu munsi n’abaturage b'Akagari ka Ruyange, mu Murenge wa Cyeru ubwo yabasuraga muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU igamije kurushaho kwegera abaturage hagamijwe kubasobanurira gahunda za Leta zinyuranye n'uruhare rwabo mu ishyira mu bikorwa ryazo no kubakemurira ibibazo yababwiye ko ari ba bose be ndetse n’abandi bagize Komite Nyobozi kubera ko ari bo babatoye ubwo babahundagazaho amajyi babatorera kujya mu Nama Njyanama y’Umurenge byatumye bazamuka bakagera ku rwego rw’Akarere bakaba bamwe mu bagize Inama Njyamana y’Akarere.
Yagize ati:"Imyanya turimo ni mwe mwayidushyizemo. Muri ba Bose bacu. Bivuga ko mufite ububasha bwo gukurikirana mukareba niba ibyo mwadutoreye tubishyira mu bikorwa; aho mubona tugenda biguru ntege mikadukebura; ariko na none ntitwagera ku byo twabemereye tudafatanyije. Ndabasaba ngo dufatanye gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zinyuranye zigamije iterambere n’imibereho myiza yanyu, tuzijyanemo, tuzigumanemo kugeza tuzishyize mu bikorwa uko zateguwe."
Yibukije abayobozi ko bakwiriye guha umuturage serivisi nziza ; bakirinda kumusiragiza cyangwa kumwaka ruswa; igihe umuturage abagejejeho ikibazo bakagikemura ku gihe, kandi neza. Yakiriye; kandi akemura ibibazo yagejejweho n'abaturage
Mu kiganiro yagiranye na bo yabakanguriye kurangwa n'isuku, kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana bato, kwitabira umurimo no kuwunoza kugira ngo biteze imbere, kwizigamira muri EjoHeza, gusezerana imbere y'amategeko ku babana nk'umugabo n'umugore batarasezeranye, kwirinda kubaka mu kajagari no kugira umurima w'imboga n'ikimoteri.
Yabasabye kandi gushyira mu bikorwa gahunda ya Tozwa kurya indyo yuzuye ubigizemo uruhare aho umwana atozwa gukora akarima k'imboga; kandi agakurikirana ko kameze neza, gushyira mu bikorwa amabwiriza n'ingamba bigamije kwirinda Ibiza n'Inkuba.
Muri icyo kiganiro, Umuyobozi w'Akarere yabakanguriye kandi kwita ku buzima bw'Umwana n’Umubyeyi; abatwite bakipimisha inda inshuro umunani, bakabyarira kwa Muganga, bagakingiza abana inkingo zose uko ari esheshatu, bakabapimisha imikurire, bakubahiriza n'ubundi burenganzira bw'Abana burimo kwiga no kubarinda imirimo itemewe, kandi ivunanye.
Yasabye kandi abaturage b'Akagari ka Ruyange kwirinda kuragira amatungo ku gasozi, amakimbirane, ubusinzi n'ihohotera aho riva rikagera; bakirinda na none gusibya abanyeshuri cyangwa kubakura mu ishuri.