NDASABA URUBYIRUKO GUFATIRA URUGERO KU ZARI INGABO ZA RPA ZABOHOYE IGIHUGU, ZIHAGARIKA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994: UMUYOBOZI W’AKARERE

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage bitabiriye ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi Mukuru wo kwibohora mu Kagari ka Kayenzi, mu Murenge wa Kagogo tariki 04 Nyakanga 2026 yasabye urubyiruko gufatira urugero ku zari Ingabo za Rwandan Patriotic Army (RPA) zabohoye Igihugu, zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibyo birori byateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti:"Kwibohora, intambwe mu ntego." Byitabiriwe n’Umuyobozi wungirije wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, CSP Prudence Ngendahimana, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Bizimungu Jean Baptiste, Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Karere, Lt Col. Viateur Rudatinya, Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SP Nkurundungi Stanislas n'abandi bagize Inama y'umutekano itaguye y'Akarere.

Umuyobozi w’Akarere yagize ati:"Ndasaba by’umwihariko urubyiruko gufatira urugero ku butwari, ubwitange, gukunda Igihugu n'Abanyarwanda byaranze izari Indabo za RPA bitanze batizigama ku buryo abatari bake bahitanywe n’urwo rugamba rwo kubohora Igihugu rwamaze imyaka ine, abandi barakomereka; ku buryo hari abo byaviriyemo ubumuga bwa burundu."

Yagize kandi ati:"Uko kwitangira Abanyarwanda n’Igihugu muri rusange byaranze izo Ngabo zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame zarimo urubyiruko bikwiriye kubera urubyiruko rw’Akarere ka Burera icyitegererezo."

Yasabye abaturage b’Akarere ka Burera muri rusange gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda, bakimakaza Ndi Umunyarwanda nk'isano ihuza Abanyarwanda bose; kwirinda, kandi bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'ikindi cyose cyatera amacakubiri ndetse n'icyaba inkomyi ku iterambere ry'abaturage n'Igihugu muri rusange. 

Back