NDASHIMA PEREZIDA WA REPUBULIKA WANTUJE HEZA, ARAKARAMA: NYIRANSABIMANA ANONCIATA WUBAKIWE INZU ISIMBURA ISHAJE YABAGAMO

Nyiransabimana Anonciata ni umubyeyi w’imyaka 65 y’amavuko w’abana batatu utuye mu Kagari ka Ruyange, Umurenge wa Cyeru. 

Ni umwe mu baturage 348 b'Akarere ka Burera bari batuye ahashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga bukakiwe inzu nziza, ubwiherero n'igikoni byubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Burera na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi binyuze mu mushinga Contingency Emergency Response Component (CERC) hagamijwe kubatuza ahantu heza no kubarinda guhura n’ibiza. 

Ubwo Ubuyobozi bw'Umurenge wa Cyeru bwashyikirizaga uyu mubyeyi w’umupfakazi urufunguzo rw'inzu, igikoni n'ubwiherero yubakiwe yamaze hafi umunota ataragira icyo avuga kubera ikiniga na ya marira bakunze kwita ay’ibyishimo yagize ati:"Ndashima Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul Kagame wantuje heza, wantuje mu nzu nini kandi nziza; kandi ifite igikoni n'ubwiherero."

Yagize kandi ati:"Ese mvuge iki, ndeke iki ko byandenze. Imana Rurema ifite byose izamumpembere; kandi imwongerere uburambe azageze ku Banyarwanda n'abaturarwanda ku iterambere yifuza kubagezaho. He no kungera kugira impungenge z’uko imivu y’amazi iri buntembane. He no kongera kuvirwa. Sinashoboraga kwiyubakira bene iyi nzu kubera ubushobozi bukeya; ariko kubera imiyoborere myiza ya Nyakuhabwa Perezida wa Repubilika, ubu ntuye neza."

Nyiransabimana yavuze ko azafata neza inzu yubakiwe; kandi ko azakomeza kubahiriza gahunda za Leta zinyuranye zigamije iterambere.

Back