NDI UMUNYARWANDA NI ISANO MUZI IHUZA ABANYARWANDA, TUYIMAKAZE: UMUYOBOZI W’AKARERE
Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage b'Akagari ka Runoga, mu Murenge kuri uyu wa kane ubwo yari yabasuye muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU yabasabye kwimakaza Ndi Umunyarwanda kuko ari isamo muzi ihuza Abanyarwanda.
Yagize ati:"Mbere y’umwaduko w’Abazungu, Abanyarwanda bari bashyize hamwe; biyumva nk’Abenegihugu bahuje umuco; kandi bavuga ururimi rumwe; ari rwo Ikinyarwanda. Bagabiranaga Inka, bagashyingirana; kandi bagatabarana. Abatutsi, Abahutu n’Abatwa byari ibyiciro bishingiye ku rwego rw’imibereho."
Yakomeje agira ati:"Abakoloni bageze mu Rwanda, basanze Abanyarwanda bashyize hamwe; bitaborohera kubameneramo; bigira inama yo kubabibamo urwango n’amacakubiri bagendeye kuri ibyo byiciro bishingiye ku mibereho; bigisha ko inkomoka ko Abatutsi, Abahutu n’Abatwa atari imwe."
Umuyobozi w'Akarere yabwiye kandi abatuye ako Kagari ko muri izo nyigisho zibiba urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda; Abakoloni berekanaga ko Abatutsi ari abanyamahanga, ko ari babi; kandi ko bakandamiza Abahutu; byigishwa n’abayobozi bo muri Repubulika ya mbere ndetse n’iya kabiri; biviramo Abatutsi gutotezwa, kwimwa no kubuzwa uburenganzira burimo kwiga n’akazi; biza kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994; aho Abatutsi basaga Miliyoni bishwe mu minsi ijana.
Yagize ati:"Ubuyobozi bwiza U Rwanda rufite uyu munsi ni igihamya ko nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda. N’ubwo ariko bimeze bityo; haracyari abagifite; kandi bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Buri wese akwiye kwiha umukoro wo kubarwanya; agaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’amateka y’u Rwanda muri rusange."
Yasabye abaturage b’Akarere ka Burera gutoza abana kurangwa n’urukundo, ubumwe, ubutwari, gukunda umurimo, gukura barangwa n’umuco wo guharanira kwigira hagamijwe kwishakamo ibisubizo ku bibazo binyuranye no gukunda Igihugu; byo shingiro ry’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, iry’Akarere ndetse n’iterambere ry’Igihugu muri rusange; ababwira ko gutoza abana izo ndangagaciro bituma tugira abaturage bunze ubumwe, batekanye, kandi bateye imbere.