NOGUCHI HOLDING LTD YATANZE IMPAMYABUSHOBOZI KU RUBYIRUKO 95 RWAHIGIYE KUDODA, INARUHA AKAZI

Kuri uyu wa gatanu tariki 31 Mutarama 2025, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile yifatanyije n'Ubuyobozi bwa NOGUCHI HOLDINGS Ltd mu birori byo gutanga impamyabushobozi ku rubyiruko 95 rwize kudoda ku rwego rw'inganda muri uru ruganda rukora imyenda rukorera mu Murenge wa Rugarama; ihita kandi iruha akazi.

Uwo muhango wabereye aho uru ruganda rukorera. Witabiriwe n'intumwa ya GIZ/Rwanda, Muhire Jean Marie Vianney. Abashyitsi bawitabiriye bakiriwe n'Umuyobozi warwo, Hitimana Saidi. 

Mu ijambo rye, Mwanangu yashimye Leta y'u Rwanda kuri gahunda zinyuranye zigamije iterambere ry'urwego rw'uburezi zirimo kongera amashuri y'imyuga, tekiniki n'ubumenyi ngiro no kuyongerera ubushobozi.

Yagize ati:"Mu izina ry’Umuyobozi w’Akarere mpagarariye muri ibi birori, ndashima cyane Uboyobozi bwa NOGUCHI HOLDINGS Ltd ku bumenyi bwahawe uru rubyiruko. Icyiyongeraho; kandi cy’ingenzi cyane ni ukuba buhise bubaha akazi mukirangiza amasomo. Muzirinde gutera inyoni amahirwe muhawe. Muzarangwe no gukunda, kwitabira no gukora neza akazi; bityo mwiteze imbere, muteze imbere imiryango yanyu, munagire uruhare mu iterambere ry’Igihugu muri rusange."

Yagarutse ku ruhare rw’urwo ruganda mu iterambere agira ati:"Uruganda NOGUCHI HOLDINGS Ltd rugira uruhare runini mu gukemura ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko kubera ko hafi y’abakozi barwo bagera kuri 400 ari urubyiruko ruturuka hirya no hino mu Gihugu. Gutanga akazi ku bantu bangana batyo ni umusanzu munini mu iterambere ry’Akarere ka Burera n’Igihugu muri rusange."

Mwanangu yagaragaje kandi ko guha akazi urubyiruko rungana rutyo; uretse gutuma rwiteza imbere; binarurinda gukora ibikorwa birimo kwishora mu biyobyabwenge n’ibindi byagira ingaruka mbi ku hazaza habo.

Yasabye kandi urwo rubyiruko kwirinda; kandi bakagira uruhare mu gukumira no kurwanya icyabangamira ubumwe n'ubudaheranwa by'Abanyarwanda, kwitabira gahunda za Leta zigamije imibereho myiza y’abaturage n’iterambere muri rusange harimo kwizigamira muri Ejo Heza no kongera ubwizigame; bakibumbira kandi mu Mashyirahamwe cyangwa Amakoperative kuko byaborohera kubona inguzanyo mu bigo by’imari.

Back