POLISI Y’U RWANDA YAHUGUYE ABAGIZE CPCS BARENGA 600

Kuri uyu wa gatanu, mu cyumba cy’inama cy’Akarere habereye amahugurwa y’umunsi umwe y’abagize Komite z’abaturage bagira uruhare mu kubungabunga umutekano (Community Policing Committees -CPCs) barenga magana atandatu (600) bo muri aka Karere.

Bahuguwe n’ushinzwe guhuza Polisi n’izindi nzego ndetse n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Ndayambaje Alexis; afatanyije n’umukozi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ndahiro Innocent.

Ayatangiza ku mugaragaro, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Solice yasabye CPCs bayitabiriye kuyakurikira neza kuko bayungukiramo ubumenyi bwisumbuyeho mu byerekeye inshingano zabo.

Yabasabye kujya baganiriza abavandimwe n’abaturanyi babo ku ngaruka zo gutunda, gukwirakwiza, gucuruza, kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge babereka ko bitera umutekano muke n’amakimbirane mu miryango, ubukene no gukora ibyaha binyuranye biviramo abenshi gufungwa. 

Yagize ati:"Igihe muganira na bo mujye mubasobanurira ko iyo umuntu afunzwe azira kwishora mu biyobyabwenge cyangwa gukora ibindi bitemewe n’amategeko bitamugiraho ingaruka wenyine; ahubwo ko bidindiza iterambere ry’umuryango we kubera ko iyo afunzwe aba adakora; ahubwo ko abagize umuryango bibatwara igihe ndetse n’amafaranga bakoresha bajya kumusura aho afungiwe; mubagire inama yo kwirinda ikintu cyose kitemewe n’amategeko."

Umuyobozi w’Akarere yabasabye kujya kandi bagaragariza abavandimwe n’abaturanyi babo ingaruka z’amakimbirane; babereka ko atera ubukene, ukutumvikana, ukudashyira hamwe no kutajya inama hagati y’abagize umuryango; bakabereka ko ibyo bidindiza iterambere ry’umuryango; kandi ko biri mu bitera abana bareka ishuri; bamwe mu bana bagahitamo guhunga imibereho mibi n’umutekano muke biri iwabo; bakajya kwibera ku muhanda cyangwa gukora imirimo ibavunnye kugira ngo babone amaramuko; mubagire inama yo kwirinda icyo ari cyo cyose cyaba intandaro y’amakimbirane.

Yabasabye na none kujya bakangurira abavandimwe n’abaturanyi babo kwirinda magendu; bakabagaragariza ko bigira ingaruka ku iterambere ry’Igihugu kubera ko abayikora baba batatanze imisoro; bakabagira kandi inama yo kureka kwambuka umupaka bitubahirije amategeko; igihe bashaka kujya hanze y’Igihugu bakanyura ku mipaka yemewe.

SP Ndayambaje yashimye abo ba CPCs ku ruhare runini bagira mu kubumbatira umutekano; abasaba kurushaho gufatanya n’inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano mu gukumira no kurwanya icyahungabanya umutekano; abibutsa ko guhanahana amakuru ku gihe ari ingenzi kuko bituma inzego zifatanya gukumira no kurwanya ibyaha; ndetse no gufata ababikoze.

Yababwiye ko abanywa ibiyobyabwenge birimo Kanyanga, Urumogi n’izindi nzoga ziri ku rutonde rw’ibifatwa nk’Ibiyobyabwenge mu Rwanda bakora ibikorwa biteza umutekano muke birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohotera ry’uburyo bunyuranye no gufata ku ngufu; ndetse ko bamwe mu baba babyikoreye bahangana n’inzego z’umutekano iyo zibahagaritse.

Ababwira ati:"Igihe mubonye abatunda n’abakwirakwiza Kanyanga cyangwa ibindi biyobyabwenge babarusha imbaraga kubera ko hari ubwo bagenda ari itsinda ry’abantu benshi; kandi bafite intwaro gakondo zirimo imihoro, amacumu, ibyuma n’ibisongo by’ibiti, ntimugahangane na bo imbona nkubone; ahubwo mukibabona, mujye mwihutira gutanga amakuru ku nzego z’umutekano kugira ngo bafatwe batararenga umutaru."

Yababwiye kandi ati:" Igihe muganira n’abavandimwe n’abaturanyi banyu mujye mubagaragariza ko uwanyoye Kanyanga cyangwa ibindi biyobyabwenge birimo Urumogi aadateza gusa umutekano muke abo babana; ahubwo ko anateza umutekano muke abaturanyi be ndetse n’abo ahura mu nzira; mugire inama ababikora kubireka."

SP Ndayambaje yabwiye abo ba CPCs ko umwigisha mwiza ari utanga urugero rwiza; bityo, nk’abagize Komite zo kubungabunga umutekano bakwiriye kuba intangarugero n’indakemwa kuko ari bwo ibyo bigisha bizashyirwa mu bikorwa.

Komite zo kubungabunga umutekano (CPCs) zashyizweho n’Iteka rya Minisitiri N° 02/07 ryo mu 2007. 

Back