POLISI Y’U RWANDA YAHUGUYE ABAGIZE KOMITE ZISHINZWE GUKURIKIRANA URUHARE RY'ABATURAGE MU GUCUNGA UMUTEKANO BO MU MURENGE WA BUTARO

Kuri uyu wa mbere, Umunyamabanga Nhingwabikorwa w’Umurenge wa Butaro, Kayitsinga Faustin yakiriye ushinzwe inozamikoranire ya Polisi n’izindi Nzego ndetse n’abaturage mu Karere ka Burera, Assistant Inspector of Police (AIP) Niyibizi Laurent wahuguye abagize Komite zishinzwe gukurikirana uruhare ry'abaturage mu gucunga umutekano (Community Policing Committees) bo mu Murenge wa Butaro.

Yabahuguye ku byerekeye inshingano zabo zirimo uruhare rw’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha birimo gutunda, gukwirakwiza, kunywa, gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge birimo Kanyanga n’Urumogi; uko irondo ryakorwa neza, kurwanya magendu, amakimbirane, ihohotera ry’ubwoko bunyuranye, kwambuka umupaka bitubahirije amategeko, ubujura n’ibindi byabangamira umutekano.

Yababwiye ati:"Igihe muganira n’abavandimwe n’abaturanyi banyu ntimukabure kubabwira ingaruka zo gutunda, gukwirakwiza, gucuruza, kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge; mubabwire ko bitera umutekano muke n’amakimbirane mu miryango, ubukene no gukora ibyaha binyuranye biviramo bamwe gufungwa. 

Yagize kandi ati:"Mujye mubibutsa ko iyo umuntu afunzwe azira kwishora mu biyobyabwenge cyangwa gukora ibindi bitemewe n’amategeko bitamugiraho ingaruka wenyine; ahubwo ko bidindiza iterambere ry’umuryango we kubera ko iyo afunzwe aba adakora; ahubwo ko abagize umuryango bibatwara igihe ndetse n’amafaranga bakoresha bajya kumusura aho afungiwe; mubagire inama yo kwirinda ikintu cyose kitemewe n’amategeko."

Yabasabye kujya kandi bagaragariza abavandimwe n’abaturanyi babo ingaruka z’amakimbirane; babereka ko atera ubukene, ukutumvikana, ukudashyira hamwe no kutajya inama hagati y’abagize umuryango; babereka ko bidindiza iterambere ry’umuryango; kandi ko biri mu bitera abana kureka ishuri; bamwe mu bana bagahitamo guhunga imibereho mibi n’umutekano muke biri iwabo; bakajya kwibera ku muhanda cyangwa gukora imirimo ibavunnye kugira ngo babone amaramuko; mubagire inama yo kwirinda icyo ari cyo cyose cyaba intandaro y’amakimbirane.

AIP Niyibizi yabasabye na none kujya babakangurira kwirinda magendu; babagaragariza ko igira ingaruka ku iterambere ry’Igihugu kubera ko abayikora baba batatanze imisoro; babagire kandi inama yo kureka kwambuka umupaka bitubahirije amategeko; igihe bashaka kujya hanze y’Igihugu bakanyura ku mipaka yemewe.

Yababwiye kandi ati:"Igihe mubonye abatunda n’abakwirakwiza Kanyanga cyangwa ibindi biyobyabwenge babarusha imbaraga kubera ko hari ubwo bagenda ari itsinda ry’abantu benshi; kandi bafite intwaro gakondo zirimo imihoro, amacumu, ibyuma n’ibisongo by’ibiti, ntimugahangane na bo imbona nkubone; ahubwo mukibabona, mujye mwihutira gutanga amakuru ku nzego z’umutekano kugira ngo bafatwe batararenga umutaru."

Yabashimiye uruhare runini bagira mu kubumbatira umutekano; abasaba kurushaho gufatanya n’inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano gukumira no kurwanya icyahungabanya umutekano; abibutsa ko guhanahana amakuru ku gihe ari ingenzi kuko bituma inzego zifatanya gukumira no kurwanya ibyaha; ndetse no gufata ababikoze.

Yababwiye ko abanywa ibiyobyabwenge bakora ibikorwa biteza umutekano muke birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohotera ry’uburyo bunyuranye no gufata ku ngufu; ndetse ko bamwe mu baba babyikoreye bahangana n’inzego z’umutekano iyo zibahagaritse.

AIP Niyibizi yabwiye ko umwigisha mwiza ari utanga urugero rwiza; bityo, nk’abagize Komite zo kubungabunga umutekano bakwiriye kuba intangarugero n’indakemwa kuko ari bwo ibyo bigisha bizashyirwa mu bikorwa.

Komite zo kubungabunga umutekano (CPCs) zashyizweho n’Iteka rya Minisitiri N° 02/07 ryo mu 2007.

Back