GAHUNDA YA DUHARI KU BWANYU ISHIMANGIRA IHAME RY'UMUTURAGE KU ISONGA
Iyi gahunda yatangijwe n’Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline tariki 11 Mutarama 2023. Igamije kurushaho gushyira umuturage ku isonga binyuze mu kurushaho kumwegera hagamijwe kumutega amatwi; agasobanurirwa gahunda za Leta, icyo zigamije n’uruhare rwe mu ishyirwa mu bikorwa ryazo. Bamenyeshwa; kandi bagasobanurirwa inshingano z’abayobozi mu Nzego z’imitegekere zegerejwe abaturage n’ibindi byiciro bikorera mu Karere.
Ayitangiza mu Murenge wa Cyanika, Umuyobozi w’Akarere yagize ati:"Iyi gahunda ije gushimangira ihame ry’umuturage ku isonga. Abaturage bakwiye kumenya ko turi mu nshingano kugira ngo tubahe serivisi nziza; tubakemurire ibibazo neza; kandi ku gihe."
Yakomeje agira ati:" Muri ba Bose bacu kubera ko imyanya turimo (twe Abayobozi mu byiciro binyuranye) ari mwe mwayidushyizemo ubwo mwaduhundagazaho amajyi mukadutorera kujya mu Nama Njyanama y’Umurenge; ari na byo byatumye tuzamuka tukagera ku rwego rw’Akarere; tukaba bamwe mu bagize Inama Njyamana y’Akarere. "
Yagize kandi ati:"Kudutora bivuga ko mufite ububasha bwo gukurikirana mukareba niba ibyo mwadutoreye tubishyira mu bikorwa; aho mubona tugenda biguru ntege mikadukebura; ariko na none ntitwagera ku byo twabemereye tudafatanyije. Ndabasaba ngo dufatanye gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zinyuranye zigamije iterambere n’imibereho myiza yanyu, tuzijyanemo, tuzigumanemo kugeza tuzishyize mu bikorwa uko zateguwe."
Umuyobozi w’Akarere yibukije abayobozi ko bakwiriye guha umuturage serivisi nziza; bakirinda kumusiragiza cyangwa kumwaka ruswa; igihe umuturage abagejejeho ikibazo bakagikemura ku gihe, kandi neza.
Yavuze ko iyi gahunda izafasha mu kurushaho gusigasira umutekano, kurushaho gusobanurira abaturage itegeko rigenga umuryango, inshingano z’abunzi, kurangiza imanza, imitangire ya serivisi z’ubutaka, EjoHeza, kurwanya ruswa n’akarengane, imitangire ya serivisi z’irangamimerere, kurwanya Banki Lamberi, gahunda yo kwivana mu bukene, kujyana abana ku ishuri, isuku n’isukura , kurwanya imirire mibi n'igwingira n’izindi gahunda za Leta zinyuranye zigamije imibereho myiza y’abaturage n’iterambere muri rusange.
Yakanguriye abatuye Akarere kurangwa n'isuku, kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana bato, kwitabira umurimo no kuwunoza kugira ngo biteze imbere, kwizigamira muri EjoHeza, gusezerana imbere y'amategeko ku babana nk'umugabo n'umugore batarasezeranye, kwirinda kubaka mu kajagari no kugira umurima w'imboga n'ikimoteri.