SOBANUKIRWA IBIJYANYE N’IRAGE

Irage ni igikorwa mbonezategeko gikorwa n’uraga, gishobora guseswa kandi kigakorwa mu buryo buteganywa n’itegeko, aho umuntu agena amerekezo y’ibintu bye igihe azaba atakiriho.

Irage rikorwa n’umuntu ubishaka igihe akiriho. Uraga yikuraho ibintu nta kiguzi, uragwa akabyegukana ari uko uraga apfuye. Uraga kimwe n’uwo bashyingiranywe bagomba kuba bafite ubushobozi busabwa n’amategeko. Ukora irage ashobora kuraga igice cyangwa umutungo we wose hakurikijwe ibiteganywa n’iri tegeko.

Irage rikozwe n’umwe mu bashyingiranywe mu buryo bw’ivangamutungo rusange cyangwa ivangamutungo w’umuhahano, ku mutungo bahuriyeho rigomba kwemerwa mu nyandiko n’uwo bashyingiranywe.

Irage rikorwa mu buryo bw’inyandiko mpamo. Irage rikozwe mu buryo bw’inyandiko mpamo ni irage rikorewe imbere ya noteri n’uraga cyangwa imbere y’umwanditsi w’irangamimerere w’aho uraga atuye cyangwa aba. Umwanditsi w’irangamimerere cyangwa noteri abika inyandiko y’umwimerere akandika mu nyandiko kandi ibikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga. 

Irage ry’umwimerere n’igitabo cyandikwamo irage bibikwa mu ibanga abo irage rireba bakabimenya gusa nyuma y’uko uwakoze irage apfuye. Irage ry’umwimerere n’igitabo cyandikwamo irage bibikwa mu ibanga abo irage rireba bakabimenya gusa nyuma y’uko uwakoze irage apfuye.

Mu gihe kitarenze iminsi 90 nyuma y’urupfu rw’uwaraze, umukuru w’umuryango agena umunsi irage rizatangarizwa abazungura ba nyakwigendera. Kuri uwo munsi irage ritangarijweho, hanashyirwaho inama ishinzwe iby’izungura. Umuntu ubifitemo inyungu ashobora kwitabira iryo tangazwa. 

Iyo igihe giteganyijwe mu gika cya (1) cy’iyi ngingo kirenze irage ridatangajwe, umuntu ubifitemo inyungu ashobora kuregera urukiko rubifitiye ububasha rw’aho nyakwigendera yari atuye cyangwa rw’aho yabaga asaba ko rutegeka itangazwa ry’irage.

Izungura rikozwe nta rage rikorwa iyo nyakwigendera atagaragaje amerekezo y’umutungo we nyuma y’urupfu rwe. Iryo zungura rikorwa hakurikijwe iri tegeko.

Mu izungura hakurikizwa urutonde rukurikira abana ba nyakwigendera, se na nyina ba nyakwigendera, abavandimwe ba nyakwigendera basangiye ababyeyi bombi, abavandimwe ba nyakwigendera basangiye umubyeyi umwe, ba sekuru na nyirakuru ba nyakwigendera, ba se wabo, ba nyirasenge, ba nyirarume na ba nyina wabo ba nyakwigendera.

Buri rwego rw’abazungura ruzitira urundi mu rutonde rw’izungura. Abana ba nyakwigendera basangiye ababyeyi bombi bazungura mu gisekuru cya se n’icya nyina n’aho abana bahuje umubyeyi umwe gusa bazungura mu gisekuru cy’umubyeyi wabo gusa.

Haseguriwe ibiteganywa n’ingingo ya 374 y’iri tegeko, uwapfakaye afite uburenganzira bwo kugira uruhare mu izungura ry’umutungo uzungurwa wasizwe n’uwo bari barashyingiranywe. 

Uwapfakaye wemerewe kuzungura, azungurana mu buryo bungana n’abazungura bo ku rwego rwa mbere. Iyo nta bazungura bo ku rwego rwa mbere bahari, azungurana n’abazungura bo ku rwego rwa kabiri. Iyo na bo badahari, azungurana n’abo ku rwego rwa gatatu, bityo bityo.

Iyo habaye igabana, uwapfakaye ni we uhabwa mu mugabane we, inzu yabanagamo n’uwo bari barashyingiranywe n’ibiyirimo. Iyo agaciro kayo n’ak’ibiyirimo karenze umugabane we, arayigumana ariko agatanga inshumbushanyo. Icyakora, uwapfakaye ashobora kudahitamo inzu yabanagamo n’uwo bari barashyingiranywe n’ibiyirimo.

Uretse se na nyina, sekuru na nyirakuru ba nyakwigendera, iyo abazungura b’uwapfuye bapfuye mbere ye, bahagararirwa mu izungura n’ababakomokaho bazungura umugabane wagombaga kuzungurwa n’uwo bakomokaho. Ku bakomoka ku wapfuye, guhagararirwa ntikugira aho kurangirira kandi igabana rikorwa hakurikijwe igisekuru.

Back