SOBANUKIRWA IBYEREKEYE KWANDIKISHA IVUKA RY’UMWANA
Umwana yandikishwa akivuka mu kigo cy’ubuvuzi yavukiyemo herekanywe icyemezo cyatanzwe na muganga w’ikigo cy’ubuvuzi umwana yavukiyemo. Iyo umwana atavukiye mu kigo cy’ubuvuzi, kwandikwa bikorwa mu gihe kitarenze iminsi 30 ibarwa uhereye ku munsi umwana yavukiyeho, herekanwe icyemezo cy’ubuyobozi bubifitiye ububasha bw’aho umwana yavukiye kigaragaza amazina y’ababyeyi n’umunsi umwana yavukiyeho kandi akitwaza abatangabuhamya babiri bafite nibura imyaka 18.
Kwandikisha ivuka ry’umwana bikorwa na se cyangwa nyina w’umwana. Iyo bombi batabonetse, bikorwa n’uwo bahaye uburenganzira cyangwa undi ufite ububasha bwa kibyeyi ku mwana cyangwa abo bafitanye isano ya hafi. Iyo abantu bavugwa mu gika cya (3) cy’iyi ngingo batabonetse, kwandikisha umwana bikorwa n’undi muntu wari uhari umwana avuka. Umuyobozi w’igororero afasha umubyeyi w’umwana wavukiye mu igororero ayobora kumwandikisha ku mwanditsi w’irangamimerere w’ahantu igororero ayobora riherereye. Iteka rya Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano rigena impamvu n’ibisabwa mu kwandikisha ivuka ritakozwe mu gihe giteganywa n’iri tegeko.
Umuntu utoye uruhinja se na nyina batazwi agomba kwandikisha ivuka ry’urwo ruhinja mu gihe kitarenze iminsi 30 ibarwa uhereye ku munsi uruhinja rwatorewe, ku mwanditsi w’irangamimerere w’aho uruhinja rwatowe. Umwanditsi w’irangamimerere atanga inyandiko y’agateganyo y’ivuka akimara kwandika ivuka ry’umwana.
Imvugo cyangwa inyandiko igaragaza izina ry’uruhinja, igitsina, ahantu n’umunsi bakeka ko rwavukiyeho. Uwamenyesheje agomba gusobanura cyangwa gukora inyandiko igaragaza uko yasanze urwo ruhinja akayomeka ku nyandiko imenyesha. Iyo ayo makuru adashobora kumenyekana, umwanditsi w’irangamimerere agena ahantu n’umunsi w’ivuka ashingiye kuri raporo ya muganga cyangwa akurikije ibivuye ku kuntu basanze urwo ruhinja rumeze.
Iyo inyandiko y’ivuka y’umwana uvugwa mu gika cya (1) cy’iyi ngingo ibonetse cyangwa iyo urukiko rwemeje ivuka rye, inyandiko y’ivuka y’agateganyo yari yakozwe ivanwaho bisabwe n’umuntu ubifitemo inyungu.
Iyo umwana avutse ku babyeyi batashyingiranywe, yandikwa kuri nyina. Se w’umwana abanza kwemera umwana imbere y’umwanditsi w’irangamimerere ubifite mu nshingano kugira ngo amwandikweho.
Ivuka ry’umwana wavutse ari muzima agahita apfa rimenyeshwa umwanditsi w’irangamimerere, rikandikwa mu gitabo cy’abavutse n’aho ugupfa kwe kukandikwa mu gitabo cy’abapfuye. Umwana wavutse ariko ivuka ntirimenyeshwe umwanditsi w’irangamimerere kubera impamvu iyo ari yo yose, hanyuma agapfa, ivuka rye ryandikwa mu gitabo cy’abavutse kandi ugupfa kwe kukandikwa mu gitabo cy’abapfuye.
Kwandika umuntu wapfuye bikorerwa mu kigo cy’ubuvuzi yapfiriyemo herekanywe icyemezo cy’uko umuntu yapfuye cyatanzwe n’umuganga w’icyo kigo cy’ubuvuzi yapfiriyemo.
Uwandikisha ko umuntu yapfuye kandi yapfiriye ahatari mu kigo cy’ubuvuzi abikora mu gihe kitarenze iminsi 30 ikurikira umunsi umuntu yapfiriyeho, yitwaje icyemezo gitanzwe n’umuyobozi wo mu nzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage ubifitiye ububasha, hari abatangabuhamya babiri bafite nibura imyaka 18.
Iyo umuntu yapfuye ubuyobozi bw’ibanze bugatanga icyemezo cyo gushyingura, uwapfuye ahita yandikwa mu gitabo cy’inyandiko z’abapfuye. Icyakora, iyo birengeje iminsi 30 ataramenyesheje ubuyobozi, ataranamwandikishije, umenyesha ko umuntu yapfuye yandikira umuyobozi wo mu nzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage ubifitiye ububasha asobanura impamvu atamenyekanishije muri iyo minsi, anasaba kwandika uwo muntu.
Umwe mu babyeyi b’uwapfuye, uwo bari barashyingiranywe cyangwa undi muntu uzi irangamimerere y’uwapfuye ku buryo buhagije yandikisha ku mwanditsi w’irangamimerere umuntu wapfuye.
Iyo irangamimerere ry’umuntu wapfuye ritazwi, inyandiko yerekeye urupfu rwe ikorwa hakurikijwe ibitangajwe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha bw’aho yapfiriye cyangwa n’ubuyobozi bw’ikigo cy’ubuvuzi, mu gihe urupfu rwabereye mu kigo cy’ubuvuzi.
Irangamimerere y’uwapfuye ku buryo buhagije yandikisha ku mwanditsi w’irangamimerere umuntu wapfuye. Inyandiko yerekeye uwapfuye ikorwa ikurikije ibitangajwe. Iyo irangamimerere ry’umuntu wapfuye ritazwi, inyandiko yerekeye urupfu rwe ikorwa hakurikijwe ibitangajwe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha bw’aho yapfiriye cyangwa n’ubuyobozi bw’ikigo cy’ubuvuzi, mu gihe urupfu rwabereye mu kigo cy’ubuvuzi.
Inyandiko yerekeye uwapfuye ishyirwaho umukono n’uwatangaje urupfu, abatangabuhamya babiri bafite nibura imyaka 18 n’umwanditsi w’irangamimerere. Inyandiko yerekeye uwapfuye ishyirwaho umukono n’uwatangaje urupfu, abatangabuhamya babiri bafite nibura imyaka 18 n’umwanditsi w’irangamimerere.
Umuyobozi wo mu nzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage yandikisha urupfu rw’umuntu utazwi utapfiriye mu kigo cy’ubuvuzi, amenyesha umwanditsi w’irangamimerere ahantu yapfiriye n’itariki uwo muntu ashobora kuba yapfiriyeho n’ibindi yashoboye kumenya byerekeye izina, imyaka yari afite, umwuga yakoraga, aho yavukiye n’aho yari atuye ashingiye kuri raporo y’umugenzacyaha cyangwa ya muganga. Iyo aho yapfiriye hadashoboye kumenyekana, ahakekwa ko ari ho yapfiriye ni aho basanze umurambo we.
Mu gihe umuntu apfiriye mu igororero, umuyobozi w’iryo gororero, mu gihe kitarenze amasaha 72, yandikisha urupfu ku mwanditsi w’irangamimerere w’aho igororero riherereye, agaragaje icyemezo cy’urupfu gitangwa na muganga wemewe.
Ibindi byerekeye kwandikisha ivuka ry’umwana wabisanga mu Itegeko Nº 71/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga abantu n’umuryango