TEGANYIRIZA EJO HAWE HEZA N’ABAWE MURI EJOHEZA, BITYO MUZAGIRE AMASAZIRO MEZA: UBUTUMWA BWA GIVERINERI W’INTARA Y’AMAJYARUGURU ABWIRA ABATURAGE B’UMURENGE WA CYERU

Ku gicamunsi cy'uyu wa kabiri tariki 20 Mutarama 2026; Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari kumwe n'abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere yakiriye Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice witabiriye inteko y'abaturage b'Akagari ka Ruyange, mu Murenge wa Cyeru ari kumwe n'abagize inama y'umutekano itaguye y'iyo Ntara waganirije abaturage bitabiriye inteko kuri gahunda za Leta zinyuranye zigamije iterambere ry’imibereho y’abaturage n’Igihugu muri rusange harimo kwizigamira muri EjoHeza, abasanzwe bizigamira bakongera ubwizigame.

Yabasobanuriye ibyiza byo kwizigamira muri iyi gahunda agira ati:" EjoHeza ni gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire yatangijwe na Leta y’u Rwanda igamije guha buri Munyarwanda wese amahirwe angana yo kuzigama no guteganyiriza amasaziro meza. Ni ubwizigame bukorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango, waba Umunyarwanda cyangwa Umunyamahanga utuye mu Rwanda."

Yagize kandi ati:"Muri EjoHeza, kwizigamira ntibivuga kubaho utekanye gusa, ahubwo uko urushaho kwizigamira ni ko ufungura imiryango y’inyungu nyinshi ugenerwa na EjoHeza. Muteganyirize ejo hanyu heza n’ah’abanyu mwizigamira muri iyi gahunda nziza ya Leta; bityo muzagire amasaziro meza. "

Guverineri Mugabowagahunde yabakanguriye kandi kurangwa n’isuku ahantu hose; isuku bakayigira umuco, bakitabira n’izindi gahunda za Leta zigamije iterambere zirimo Umuganda. 

Yakiriye; anakemura ibibazo yagejejweho n'abaturage; ibitakemukiyeho atanga umurongo w'uko bikemuka n'igihe bigomba kuba byakemutse.

Back