TEGANYIRIZA EJO HAWE HEZA N’ABAWE MURI EJOHEZA: UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI W’AKARERE WUNGIRIJE USHINZWE ITERAMBERE RY’UBUKUNGU KU BATUYE AKARERE KA BURERA
Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yagiranye n’abaturage b'Akagari ka Ndongozi, mu Murenge wa Cyeru ku gicamunsi cy’uyu wa gatatu muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU ishimangira ihame ry'umuturage ku isonga yakanguriye abatarizigamira muri EjoHeza kubikora; bakazigamira n’abandi barimo abagize imiryango yabo; abasanzwe bizigamira bakongera ubwizigame.
Yabasobanuriye ibyiza byo kwizigamira muri iyi gahunda agira ati:" EjoHeza ni gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire yatangijwe na Leta y’u Rwanda igamije guha buri Munyarwanda wese amahirwe angana yo kuzigama no guteganyiriza amasaziro meza."
Yakomeje agira ati:"Yashyizweho binyuze muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi kuwa 29 Kamena 2017, itangira gushyirwa mu bikorwa muri 2019. EjoHeza ni ubwizigame bw'Igihe kirekire bukorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango, waba Umunyarwanda cyangwa Umunyamahanga utuye mu Rwanda."
Yagize kandi ati:"Muri EjoHeza, kwizigamira ntibivuga kubaho utekanye gusa, ahubwo uko urushaho kwizigamira ni ko ufungura imiryango y’inyungu nyinshi ugenerwa na EjoHeza."
Nyuma yo kugaragaza inyungu ziri mu kwizigamira muri EjoHeza, Nshimyimana Jean Baptiste yakanguriye abatuye Akarere ka Burera bose kwizigamira muri EjoHeza; abasanzwe bizigamira bakongera ubwizigame.
Yakanguriye kandi abatuye aka Karere kwitabira izindi gahunda zirimo kugira isuku umuco, gutanga Mituweli, kwitegura neza igihembwe cy'Ihinga cya 2026A n'itangira ry'amashuri, guhinga kuri site z'ubuhinzi ibihingwa byatoranyijwe no kororera mu biraro.
Yabasobanuriye ingaruka zo gutunda, gukwirakwiza, gucuruza no kunywa Kanyanga, urumogi n'ibindi biyobyabyenge; abasaba kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya batangira ku gihe amakuru yerekeye ababikora; abagira inama yo kwirinda amakimbirane, ubusinzi, ubuzererezi n'ikindi cyose cyakoma mu nkokora iterambere ryabyo.
Muri icyo kiganiro yashishikarije kandi abakeneye serivisi z'Irangamimerere kugana abakozi bashinzwe Irangamimerere mu Tugari n'Imirenge kugira ngo babahe serivisi bakeneye muri iki cyumweru cy'Irangamimerere.