"TUGIRE ISUKU UMUCO": UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI W’AKARERE
Mu gikorwa cyo kugenzura uko isuku n’isukura bimeze mu Karere cyabaye kuri uyu wa gatatu; abaturage bakanguriwe kugira isuku ku mubiri, aho bagenda, aho batuye, aho bakorera ibikorwa binyuranye birimo ibikorwa by’ubucuruzi; ahahurira n’ahaba abantu nka santere z’ubucuruzi, amashuri, insengero n’ibiro; kandi bakarangwa n’isuku ihagije igihe bategura ibiribwa n’ibinyibwa.
Muri icyo gikorwa hagenzuwe uko isuku imeze muri santere z’ubucuruzi, muri resitora, utubari, ibiro, inzira z’imigenderano, zimwe mu nzu zituwemo, bimwe mu bigo by’amashuri n’ahandi hanyuranye; abasanzwe badafite isuku ihagije babwirwa ibyo bakora; cyangwa ibyo banoza kugira ngo bagire isuku ihagije.
Ubwo Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yari muri ubwo bugenzuzi mu Mirenge ya Rusarabuye na Rwerere yabwiye abo itsinda yari ayoboye ryasuye n’abo bahasanze ingaruka zo kutagira isuku ihagije agira ati:"Umwanda utera indwara zinyuranye zirimo inzoka zo mu nda, impiswi, uruheri n’ibyorezo birimo Korera. Isuku nkeya idindiza iterambere kubera ko uwarwaye adakora; kandi kugira ngo akire yivuza atanze amafaranga yakabaye akoreshwa ibindi bimuteza imbere."
Yagize kandi ati:" Hari ndetse n’abahitanwa n’indwara zinyuranye ziterwa n’umwanda. Ndabasaba kugira isuku umuco; murangwe n’isuku ihagije ku mubiri, isuku y’imyenda, mu nzu, mu kanwa, aho mugenda, aho mutuye n’aho mukorera ibikorwa binyuranye; bityo dukumire, kandi turwanye ingaruka ziterwa n’umwanda."
Yabasabye kandi kubahiriza amabwiriza y'isuku n'isukura yashyizweho n'Inama Njyanama y'Akarere arimo ingingo ivuga ko abakozi bakora muri resitora bagomba kugira isuku ku mubiri igihe cyose kandi batarwaye indwara zandura zirimo ubuheri n’igituntu, gusuzumwa indwara zanduza mbere yo gutangira akazi na buri mezi ane (inshuro 3 mu mwaka), kugira umwenda w'akazi, ingofero cyangwa igitambaro bibaranga; kandi bakagenerwa aho babika imyenda n'ibindi bintu byabo bwite, kwambara amataburiya y'amaboko maremare; ariko na none ntagere ku biganza ku buryo adakora mu biribwa, guhorana isuku hose (guca inzara no kutazisiga verini; kandi bakambara inkweto zabugenewe.
Ibindi biri muri aya mabwiriza harimo ko aho gucururiza inyama n'amafi hagomba kuba hatabangamiye ubuzima bw'abandi bacuruzi kandi hari umuriro n'amazi. Gutunganya amafi n'inyama bikaba bigomba gukorerwa ahateganyijwe n'ubuyobozi bw'isoko, hubakiye n'amakaro; kandi buri mucuruzi w'inyama cyangwa amafi agomba kugira icyuma cyabugenewe cyo gukonjesha; kandi ko hagomba gucuruzwa inyama zipimye; abakozi bagomba kugira imyenda y'akazi (ingofero, itaburiya na bote by'umweru), bagapimwa indwara zanduza buri mezi 3, kugira igikoresho gikoze muri plasitiki cyangwa icyuma bipfundikirwa agomba kujugunyamo ibisigazwa by’inyama. Ushaka gukora ubucuruzi bwa resitora akaba agomba kuba afite icyemezo cy'Ubuyobozi bw'Umurenge ahabwa ari uko yubahirije ibyanditswe mu mabwiriza ya Leta agenga ishingwa rya resitora.
Harimo na none ko kugira ngo ubucuruzi bw'akabari bubeho, hagomba gusabwa icyemezo gutangwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge; inzu ikorerwamo nk'ubunywero igomba kuba idatuwemo n'umuryango kireka gusa umuntu ucunga ubucuruzi buhakorerwa; kkandi ko igomba kuba yitaruye amazu atuwemo n'abaturage; kandi ko akabari kagomba kugira aho kunywera hahagije kandi hari ameza n'intebe n’aho kubika ibirahure hafite isuku; ubwiherero bw'abagabo, ubw'abagore ndetse n'ubw'abafite ubumuga n'aho gukarabira hitaruye.