TURANGWE N’ISUKU AHO TURI HOSE: UMUYOBOZI W’AKARERE

Kuri uyu wa kabiri, mu Mirenge igize Akarere habaye ibikorwa bigamije guteza imbere isuku n'isukura binyuze muri gahunda y'Igitondo cy'isuku. 

Mu byakozwe harimo gutunganya imihanda n'inzira z'imigenderano, gukora isuku muri santere z'ubucuruzi n'ahandi hahurira abantu benshi, gusibura inzira z'amazi n'ibiraro. 

Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yifatanyije n'abatuye Isibo y'UBUNYANGAMUGAYO, mu Mudugudu wa Rutuku, Akagari ka Kabona, Umurenge wa Rusarabuye mu gikorwa cyo gutunganya umuhanda. 

Mu kiganiro yagiranye n’abawitabiriye yagize ati:"Umwanda utera indwara zirimo inzoka zo mu nda, impiswi, uruheri n’ibyorezo birimo Korera ku buryo hari n’abo zihitana; kandi twese tuzi uburyo indwara zidindiza iterambere bitewe n’uko umurwayi adakora; kandi kugira ngo akire akoresha amafaranga yakabaye akoreshwa ibindi bimuteza imbere."

Yakomeje agira ati:"Ndabasaba kugira isuku ku mubiri, kugira isuku y’imyenda, kugira isuku mu nzu, mu kanwa mwoza neza amenyo, kugira isuku aho mugenda n’aho mukorera ibikorwa binyuranye birimo ibikorwa by’ubucuruzi; bityo twirinde umwanda n’ingaruka zawo. Muri make, ndabasaba kugira isuku umuco; iturange aho turi hose."

Yabasabye kandi kubahiriza amabwiriza y'isuku n'isukura yashyizweho n'Inama Njyanama y'Akarere arimo ingingo ivuga ko abakozi bakora muri resitora bagomba kugira isuku ku mubiri igihe cyose kandi batarwaye indwara zandura zirimo ubuheri n’igituntu, gusuzumwa indwara zanduza mbere yo gutangira akazi na buri mezi ane (inshuro 3 mu mwaka), kugira umwenda w'akazi, ingofero cyangwa igitambaro bibaranga; kandi bakagenerwa aho babika imyenda n'ibindi bintu byabo bwite, kwambara amataburiya y'amaboko maremare; ariko na none ntagere ku biganza ku buryo adakora mu biribwa, guhorana isuku hose (guca inzara no kutazisiga verini; kandi bakambara inkweto zabugenewe.

Umuyobozi w'Akarere yababwiye ko ibindi biri muri ayo mabwiriza harimo ko aho gucururiza inyama n'amafi hagomba kuba hatabangamiye ubuzima bw'abandi bacuruzi kandi hari umuriro n'amazi. Gutunganya amafi n'inyama bikaba bigomba gukorerwa ahateganyijwe n'ubuyobozi bw'isoko, hubakiye n'amakaro; kandi buri mucuruzi w'inyama cyangwa amafi agomba kugira icyuma cyabugenewe cyo gukonjesha; kandi ko hagomba gucuruzwa inyama zipimye; abakozi bagomba kugira imyenda y'akazi (ingofero, itaburiya na bote by'umweru), bagapimwa indwara zanduza buri mezi 3, kugira igikoresho gikoze muri plasitiki cyangwa icyuma bipfundikirwa agomba kujugunyamo ibisigazwa by’inyama. Ushaka gukora ubucuruzi bwa resitora akaba agomba kuba afite icyemezo cy'Ubuyobozi bw'Umurenge ahabwa ari uko yubahirije ibyanditswe mu mabwiriza ya Leta agenga ishingwa rya resitora.

Yababwiye na none ko kugira ngo ubucuruzi bw'akabari bubeho, hagomba gusabwa icyemezo gutangwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge; inzu ikorerwamo nk'ubunywero igomba kuba idatuwemo n'umuryango kireka gusa umuntu ucunga ubucuruzi buhakorerwa; kkandi ko igomba kuba yitaruye amazu atuwemo n'abaturage; kandi ko akabari kagomba kugira aho kunywera hahagije kandi hari ameza n'intebe n’aho kubika ibirahure hafite isuku; ubwiherero bw'abagabo, ubw'abagore ndetse n'ubw'abafite ubumuga n'aho gukarabira hitaruye.

Back