TURANGWE N’ISUKU MU BYO DUKORA BYOSE N’AHO TURI HOSE: UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI W'AKARERE KU BAGATUYE
Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage b'Akagari ka Musenda, mu Murenge wa Gatebe ubwo yari yabasuye ku gicamunsi cy’uyu wa mbere tariki 27 Mata 2026 muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU ishimangira ihame ry'umuturage ku isonga yabakanguriye kurangwa n’isuku.
Abasura, yari kumwe n'Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SP Nkurundundi Stanislas n'Umuyobozi w'Ingabo mu Mirenge ya Gatebe, Bungwe na Kivuye, Lt Lionel Gashayija.
Yakanguriye abatuye Akarere ka Burera muri rusange kugira isuku ku mubiri, aho bagenda, aho batuye, aho bakorera ibikorwa binyuranye birimo ibikorwa by’ubucuruzi; ahahurira abantu benshi harimo santere z’ubucuruzi, amashuri, insengero n’ibiro; kandi bakarangwa n’isuku ihagije igihe bategura ibiribwa n’ibinyobwa.
Yababwiye ingaruka zo kutagira isuku ihagije agira ati:"Umwanda utera indwara zinyuranye zirimo inzoka zo mu nda, impiswi, uruheri n’ibyorezo birimo Korera; bikaba bidindiza iterambere kubera ko uwarwaye adakora; kandi kugira ngo akire yivuza atanze amafaranga yakabaye akoreshwa ibindi bimuteza imbere. Ndabasaba kurangwa n’isuku mu byo mukora byose n’aho muri hose. Isuku tuyigire umuco."
Yabakanguriye kandi kwitabira n’izindi gahunda zigamije imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu muri rusange zirimo kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana, kwizigamira muri EjoHeza, kwitabira umurimo bagatera imbere, kwirinda ibiyobyabwenge n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no guhinga ubutaka bwose bwagenewe ubuhinzi
Yababwiye serivise z'ubuvuzi nshya ziyongereye kuri Mituweli n'ibyiciro by'umusanzu utangwa, abakangurira gutanga umusanzu wa 2026-2027.