TWIMAKAZE NDI UMUNYARWANDA KUKO ARI ISANOMUZI IHUZA ABANYARWANDA: UMUYOBOZI W’AKARERE

Ku gicamunsi cy'uyu wa kabiri, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yitabiriye inteko y'abaturage b'Akagari ka Bushenya, mu Murenge wa Kivuye; abaganiriza kuri gahunda za Leta zinyuranye zigamije imibereho myiza y'abaturage n'iterambere muri rusange n'uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryazo.

Yabasabye kubumbatira Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda; bashyira imbere Ndi Umunyarwanda, abibutsa ko ari isano muzi ihuza Abanyarwanda.

Yagize ati:"Mbere y’umwaduko w’Abazungu, Abanyarwanda bari bashyize hamwe; biyumva nk’Abenegihugu bahuje umuco; kandi bavuga ururimi rumwe; ari rwo Ikinyarwanda. Bagabiranaga Inka, bagashyingirana; kandi bagatabarana. Abatutsi, Abahutu n’Abatwa byari ibyiciro bishingiye ku rwego rw’imibereho." 

Yakomeje agira ati:"Abakoloni bageze mu Rwanda, basanze Abanyarwanda bashyize hamwe; bitaborohera kubameneramo; bigira inama yo kubabibamo urwango n’amacakubiri bagendeye kuri ibyo byiciro bishingiye ku mibereho; bigisha ko inkomoka ko Abatutsi, Abahutu n’Abatwa atari imwe."

Umuyobozi w'Akarere yababwiye ko muri izo nyigisho zibiba urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda; Abakoloni berekanaga ko Abatutsi ari abanyamahanga, ko ari babi; kandi ko bakandamiza Abahutu; byigishwa n’abayobozi bo muri Repubulika ya mbere ndetse n’iya kabiri; biviramo Abatutsi gutotezwa, kwimwa no kubuzwa uburenganzira burimo kwiga n’akazi; biza kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994; aho Abatutsi basaga Miliyoni bishwe mu minsi ijana.

Yagize ati:"Haracyari abagifite; kandi bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, abayihakana n’abayipfobya . Dufatanye kubirwanya tugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’amateka y’u Rwanda muri rusange."

Yasabye abaturage b’Akarere ka Burera gutoza abana kurangwa n’urukundo, ubumwe, ubutwari, gukunda umurimo, gukura barangwa n’umuco wo guharanira kwigira hagamijwe kwishakamo ibisubizo ku bibazo binyuranye no gukunda Igihugu; byo shingiro ry’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, iry’Akarere ndetse n’iterambere ry’Igihugu muri rusange.

Yabakanguriye kwitabira gahunda za Leta zigamije iterambere ry’imibereho yabo n’iterambere ry’Igihugu muri rusange zirimo kwizigamira muri EjoHeza, gutanga Mituweli, gukorera ku butaka ibwahagenewe, kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge, ubusinzi, amakimbirane n'ibindi byose byabangamira iterambere.

 

 

Back