TWIRINDE, KANDI TURWANYE ICYABANGAMIRA UBUMWE BWACU: UMUYOBOZI W’AKARERE
Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagiranye uyu munsi n’abaturage b’Akagari ka Rwasa, mu Murenge wa Gahunga ubwo yari yabasuye muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU; yasabye abatuye Akarere ka Burera kwirinda no kurwanya icyabangamira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Yagize ati:"Mbere y’umwaduko w’Abazungu, Abanyarwanda bari bashyize hamwe; biyumva nk’Abenegihugu bahuje umuco; kandi bavuga ururimi rumwe; ari rwo Ikinyarwanda. Bagabiranaga Inka, bagashyingirana; kandi bagatabarana. Abatutsi, Abahutu n’Abatwa byari ibyiciro bishingiye ku rwego rw’imibereho. Abakoloni bageze mu Rwanda, basanze Abanyarwanda bashyize hamwe; bitaborohera kubameneramo; bigira inama yo kubabibamo urwango n’amacakubiri bagendeye kuri ibyo byiciro bishingiye ku mibereho; bigisha ko inkomoka ko Abatutsi, Abahutu n’Abatwa atari imwe."
Yongeyeho ati: "Gusenyuka k’ubumwe bw’Abanyarwanda byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mwaka wa 1994. Nsabasa abatuye Akarere ka Burera kwirinda no kurwanya icyo ari cyo cyose cyabangamira ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda; twimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda; yo sano muzi iduhuza, twirinda; kandi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ihakana n'ipfobya ryayo."
Yagize kandi ati:"Muri izo nyigisho zibiba urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda; Abakoloni berekanaga ko Abatutsi ari abanyamahanga, ko ari babi; kandi ko bakandamiza Abahutu; byigishwa n’abayobozi bo muri Repubulika ya mbere ndetse n’iya kabiri; biviramo Abatutsi gutotezwa, kwimwa no kubuzwa uburenganzira burimo kwiga n’akazi; biza kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994; aho Abatutsi basaga Miliyoni bishwe mu minsi ijana.
Umuyobozi w'Akarere yabasabye kandi gutoza abana kurangwa n’urukundo, ubumwe, ubutwari, gukunda umurimo, gukura barangwa n’umuco wo guharanira kwigira hagamijwe kwishakamo ibisubizo ku bibazo binyuranye no gukunda Igihugu nk’ishingiro ry’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, iry’Akarere ndetse n’Igihugu muri rusange.