Ubuhamya: Abaturage ba Burera bavuga iki ku kwegerezwa Amavuriro y’ibanze agezweho yo ku rwego rw’Akagari (Second Generation Health Posts)
Mu rwego rwo guteza imbere no kwegereza Abaturage Serivisi z’Ubuvuzi, Akarere ka Burera ku bufatanye n’Izindi Nzego za Leta ndetse n’Abafatanyabikorwa batandukanye kubatse Amavuriro y’ibanze agezweho yo ku rwego rw’Akagari (Second Generation Health Posts) atatu (03); ni ukuvuga : irya Kamanyana riri mu Murenge wa Cyanika, irya Rwasa riri mu Murenge wa Gatebe, n’irya Bushenya riri mu Murenge wa Bungwe. Hari kandi Ivuriro rya Nyamicucu riri mu Murenge wa Butaro ryongerewe ubushobozi (upgraded) biganisha ku kuba ryaba Ikigo Nderabuzima. Uretse aya Mavuriro ane (04), Akarere ka Burera gasanzwe gafite andi Mavuriro mirongo itanu n’ane (54) atanga Serivisi zisanzwe; yose hamwe akaba mirongo itanu n’umunane (58). Kuri ayo Mavuriro yo ku rwego rw’Akagari hiyongeraho Ibigo Nderabuzima 19 n’Ibitaro bya Butaro.
Ubuvuzi bw’Amaso n’Amenyo ni zimwe muri Serivisi zitangwa ku Mavuriro ya Rwasa,Kamanyana, Bushenya na Nyamicucu; ariko irya Nyamicucu rifite umwihariko wa Serivisi y’Ububyaza.
Kuri uyu wa kane tariki 27 Gicurasi, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mme UWANYIRIGIRA M. Chantal yakiriye Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ubuzima, Hon. Dr Mpunga Tharcisse wasuye Amavuriro ya Kamanyana, Rwasa , Bushenya na Nyamicucu; hamwe n’Ibitaro bya Butaro.
Aho hose,Hon. Dr Mpunga yaganiriye n’Abakozi; atanga Inama z’uburyo ibintu bimwe na bimwe byarushaho gukorwa neza; ndetse aganira n’abaje gusaba Serivisi.






Mu butumwa yagejeje ku baje gusaba serivisi kuri ayo Mavuriro, Hon. Dr Mpunga yababwiye ko Leta yayubatse kugira ngo ikemure Ibibazo byaterwaga no kutagira Amavuriro hafi; abasaba gukangurira abandi kuyagana; bakirinda kwambuka Umupaka bajya Uganda.
Hon. Dr Mpunga yasabye Abakozi gukomeza gutanga Serivisi nziza, barangwa n’Umurava ndetse n’ubwitange kugira ngo bakomeze gusigasira ubuzima bw’ababagana.
Nyuma yo kubaka no kongerera ubushobozi ariya Mavuriro ya Kamanyana, Rwasa, Bushenya na Nyamicucu, ndetse agatangira gutanga Serivisi; Abaturage bavuga ko yabaye igisubizo ku bibazo bahuraga na bo mbere y’iyubakwa ryayo. Ubuhamya bwabo ku kamaro k’aya Mavuriro bushingiye ahanini ku gushima Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME ku kuba baregerejwe ibyo Bikorwaremezo by’Ubuvuzi.
Nzabara Pierre utuye mu Mudugudu wa Kavunda, Akagari ka Kamanyana,Umurenge wa Cyanika ni umwe mu batanze ubuhamya bw’ibyiza byo kwegerezwa Serivisi z’ubuvuzi; by’ubwihariko iyubakwa ry’Ivuriro rya Kamanyana.
Yagize ati:"Mbere yo kubakirwa iri Vuriro rya Kamanyana, njye n’Umuryango wanjye; ndetse n’abandi batuye aka gace, twivurizaga ku Kigo Nderabuzima cya Cyanika.Kuhagera no kugaruka ni amasaha ane. Urumva ko urugendo ubwarwo ari ikindi kibazo. Ingaruka zo kwivuriza kure harimo kuremba gutewe n’Umunaniro, gutinda guhabwa Serivisi bitewe no kugera ku Kigo Nderabuzima ukerewe ugasanga hari Abarwayi benshi bigatuma ufata nimero igerwaho itinze. Kubera iyo mpamvu rimwe na rimwe najyaga kwivuza muri Uganda bitewe n’uko ari hafi ugereranije n’aho Ikigo Nderabuzima cya Cyanika kiri. Arakarama Umukuru w’Igihugu wakemuye icyo kibazo hakubakwa Ivuriro ryiza rya Kamanyana. Kujya kwivuriza Uganda byabaye Amateka."
Nzabara yakomeje ubuhamya bwe agira ati:"Kwivuza Amaso byarangoraga bitewe n’uko Amavuriro atanga izo Serivisi yari kure ugereranije n’aho ntuye. Icyo kibazo cyakemutse umunsi iri Vuriro ritangira gukora. Njye hamwe n’abandi bajyaga gushaka izo serivizi hariya hakurya Uganda twarasubijwe."
Uyu mugabo w’Imyaka 52 yagize kandi ati:"Uyu munsi naje kwivuza Amaso n’Amenyo. Mbere byantwaraga amasaha agera kuri atandatu (kugenda no kugaruka) njya gushaka izo serivisi ahandi. Mu minota itarenze 35 maze hano maze guhabwa serivisi. Ikinshimishije kurusha ibindi ni uko nahawe Indorerwamo z’ubuntu. Mbere sinashoboraga gusoma Bibiliya; ariko ubu mbasha gusoma inyuguti ku yindi. Mbere tukijya gushaka serivisi z’Ubuvuzi muri Uganda twahahuriraga n’ingorane zitandukanye zirimo gufungwa no guhohoterwa mu buryo butandukanye, gutukwa , guhabwa serivisi bagucunaguza; ikigeretse kuri ibyo ni uko baduhaga imiti itujuje Ubuziranenge ku buryo hari abo yatezaga ibindi bibazo. Nongeye gushimira byimazeyo Umukuru w’Igihugu ku bw’iri Vuriro ryiza."
Dusengimana Claudine, atuye mu Mudugudu wa Gasiza, Akagari ka Kamanyana, mu Murenge wa Cyanika. Uyu mubyeyi w’imyaka 34 yagaragaje ibyishimo ku bwo kwegerezwa serivisi z’Ubuvuzi agira ati:"Mbere twakoraga urugendo rurerure tujya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Kabyiniro(Cyanika); rimwe na rimwe tukajya Uganda. Ariko n’ubwo twajyaga Uganda, mu by’ukuri byabaga ari amaburakindi. Ndashima Umukuru w’Igihugu wakemuye icyo kibazo tukubakirwa Ivuriro ryiza nk’iri. Ubu iyo ugize ikibazo; haba ku manywa ndetse na nijoro uza hano bakakuvura; kandi batwakira neza, banaduha serivisi nziza."
Banzihenshi Dismas utuye mu Mudugudu wa Mbuga, mu Kagari ka Bushenya, Umurenge wa Kivuye yagaragaje Imbamutima ze kubera kwegerezwa Serivisi z’Ubuvuzi agira ati:"Nk’Abantu batuye mu bice bikora ku Mupaka twakundaga kujya kwivuriza Amenyo n’Amaso mu Gihugu cya Uganda bitewe n’uko kugera ku Mavuriro atanga izo Serivisi twakoraga urugendo rurerure uvuye aho dutuye. Nyuma yo kubakirwa iri Vuriro nta Muturage ukijya kwivuriza Uganda kubera ko Umukuru w’Igihugu yakemuye ikibazo twari dufite cyo kutagira Ivuriro hafi. Ubu iyo Iryinyo rikuriye cyangwa ufite Uburwayi bw’Amaso, ndetse n’ubundi Burwayi unyarukira hano bakakuvura. Ikindi ni uko mbere yo kubakirwa iri Vuriro twakoreshaga Amafaranga menshi tujya kwivuza kure y’aho dutuye; ubu nta faranga dukoresha tujya kwivuza kubera ko Ivuriro ritwegereye."
Mu buhamya bwe, Derideri Aloys utuye mu Mudugudu wa Kivumu, Akagari ka Nyirataba, mu Murenge wa Kivuye yagize ati:"N’ubwo ntuye mu Murenge wa Kivuye, iri Vuriro rya Rwasa riri mu Murenge wa Gatebe ridufitiye akamaro kanini kubera ko rirwegereye. Mbere y’uko ryubakwa twakogara Ibirometero bitandatu (06) tujya gushaka Serivisi z’Amenyo n’Amaso ku Bitaro bya Byumba mu Karere ka Gicumbi; cyangwa tukajya ku Bitaro bya Butaro. Byaratugoraga kubera ko ari kure cyane. Ubu ibintu byarahindutse kubera ko Iminota makumyabiri ihagije kugira ngo mbe ngeze hano ku Ivuriro rya Rwasa."
Bazamureba Odile w’imyaka 38 utuye mu Mudugudu wa Murambo,mu Kagari ka Bukwashure, Umurenge wa Kivuye yagize ati:"Ubu iyo ugize ikibazo icyo ari cyo cyose cy’Uburwayi uza hano ku Ivuriro rya Bushenya ukavurwa byihuse ugataha, bitandukanye na mbere aho byasabaga abantu gukora ingendo ndende bajya gushaka serivisi z’Ubuvuzi. Arakarama Umukuru w’Igihugu watugejejeho iri Terambere."