UBUYOBOZI BW’AKARERE BUFATANYIJE N’INTUMWA ZA RUBANDA BAGIRIYE INAMA IMIRYANGO IRIMO AMAKIMBIRANE Y’IBYO YAKORA KUGIRA NGO ARANGIRE
Uyu munsi, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari kumwe na Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Uwamwiza Catherine yakiriye ba Honorable Depite Uwineza Beline, Senateri Uwimbabazi Penine na Depite Niyorurema Jean René bagiriye uruzinduko rw'akazi muri aka Karere rugamije gukomeza guteza imbere uburenganzira bw'abagore n'urubyiruko n'uruhare rwabo mu iterambere ryabo n'Igihugu muri rusange.
Muri uru ruzinduko, izi Ntumwa za rubanda zibarizwa mu Ihuriro ry'Abanyarwandakazi bari mu Inteko Ishinga Amategeko; bari hamwe n’Ubuyobozi bw’Akarere basuye imiryango ine (ibiri mu Murenge wa Butaro n'ibiri mu Murenge wa Rusarabuye) irimo amakimbirane, batega amatwi Ababyeyi n'abana bayigize; babagira inama y’ibyo bakora kugira ngo amakimbirane ari muri iyo miryango arangire; kandi urubyiruko rurusheho kurindwa icyarutesha umurongo none n'ejo hazaza.
Umuyobozi w’Akarere na Honorable Honorable Depite Uwineza Beline baganira n’umwe mu miryango basuye mu Kagari ka Rusumo, Umurenge wa Butaro; bagaragarije umugabo n’umugore (Amazina yabo yagizwe ibanga) ko amakimbirane bafitanye ari inzitizi ikomeye ku iterambere n’umutekano mu muryango wabo; babagira inama yo guharanira gukemura burundu ibiyatera.
Honorable Depite Uwineza Beline yababwiye ati:" Amakimbirane atuma mutongana, muhora murebana ay’Ingwe, mukoresha mu buryo mutumvikanyweho umutungo, habaho kutuzuza inshingano mufite ku bana; byaba umwe muri mwe; cyangwa mwembi no guhigirana buri wese ashaka kugirira nabi mugenzi we.
Yakomeje agira ati: Ibyo, hamwe n’ibindi bitari byiza ntibigira gusa ingaruka ku iterambere ry’umuryango wanyu; ahubwo bigira n’ingaruka ku bana banyu zirimo kuba batabona urukundo rw’ababyeyi no kuba mubaha urugero rubi. Ikindi kandi, imibanire yanyu itari myiza igira ingaruka mbi ku myigire y’abana banyu, imikurire, imitekerereze n’imibarire yabo n’abandi; ku buryo, nimutayakemura, bishobora kuzagera aho abana bahunga umutekano muke bafite iwabo; bakajya kwibera ku muhanda cyangwa ahandi hanyuranye. Ndabasaba kwicara, mugasuzuma ibibatera amakimbirane, hanyuma muganire ku buryo bwo kuyakemura mu buryo burambye."
Nyuma yo gusura iyo miryango; izo Ntumwa za Rubanda bagiranye ikiganiro n'abahagarariye ibyiciro binyuranye mu Karere birimo urubyiruko n'Abagore. Ikiganiro cyabereye ku biro by'Akarere aho na none bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ari kumwe na Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere.
Muri icyo kiganiro, izo Ntumwa za rubanda zagaragarijwe uko urubyiruko rwo muri aka Karere rwiteza imbere n'uko rugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu, imbogamizi ruhura na zo n'ingamba zo kurushaho kuruteza imbere kugira ngo rurusheho kubaho neza none n'ejo; bityo ruzavemo Abayobozi beza mu Isi yihuta.
Bunguranye kandi ibitekerezo n'abitabiriye ikiganiro ku bibazo bibangamiye umuryango birimo amakimbirane, imyitwarire mibi iranga rumwe mu rubyiruko hagamijwe kurebera hamwe ingamba zatuma imiryango irushaho kugira imibereho myiza no kubaka umuryango ushoboye, kandi utekanye.
Izo Ntumwa za rubanda zarebeye hamwe kandi n’abitabiriye ikiganiro ibyagezweho mu iterambere ritagira uwo risiga inyuma, amasomo n'indangagaciro byatumye kwihuta bishoboka, no gutegura abayobozi b'ejo bazakomeza gusigasira ibyagezweho no kwihutisha iterambere ry'Igihugu.




