UBUYOBOZI BW’AKARERE BURAKANGURIRA ABAGATUYE GUHINGA KURI SITE Z’UBUHINZI IBIHINGWA BYATORANYIJWE GUSA
Ubuyobozi bw’Akarere burakangurira abaturage bako guhinga kuri site z’ubuhinzi 1,143 ibihingwa byatoranyijwe ari byo; Ibirayi, Ibishyimbo, Ingano n’Ibigori; ibi bikaba bigamije kugira ngo haboneke umusaruro w’ibi bihingwa mu bwinshi ndetse n’ubwiza.
Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yatanze ubu butumwa mu kiganiro yagiranye n’abaturage b’Akagari ka Gufumba, mu Murenge wa Rugarama mu nteko yabo yabaye ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri.
Yagize ati:"Guhuza ubutaka; bugahingwaho igihingwa cyatoranyijwe ni gahunda ya Leta igamije kugira ngo abaturage babone umusaruro mwinshi; kandi mwiza, babashe kwihaza mu biribwa; kandi basagurire amasoko, babone amafaranga, biteze imbere; banateze imbere Igihugu."
Yakomeje agira ati:"Kugira ngo umusaruro uboneke ku bwinshi ndetse n’ubwiza; site zose z’ubuhinzi uko ari 1,143 zigomba guhingwaho ibihingwa byatoranyijwe. Guhinga ibihingwa byatoranyijwe bituma iyo hari uburwayi mu myaka ababishinzwe biraborohera kumenya icyabuteye; hanyuma bagakemura ikibazo cyagaragaye. Byorohera kandi abahinzi kubona ifumbire n’ubundi bwunganizi mu bijyanye n’ubuhinzi. Ubutaka butari site zatoranyijwe bwahingwaho ibindi bihingwa ba nyirabwo bashaka."
Umuyobozi w’Akarere yasabye abahinzi gukoresha imbuto nziza, ifumbire y'imborera, imvaruganda n'ishwagara ahari ubutaka busharira, gukoresha ikoranabuhanga rya Smart Nkunganire, guhinga ubutaka bwose bushobora guhingwa, kububyaza umusaruro no guhingira igihe.
Yakanguriye kandi abatuye Akarere kwitabira izindi gahunda za Leta zigamije iterambere ry’imibereho yabo n’Igihugu muri rusange zirimo isuku n’isukura, gutanga Mituweli ya 2025-2026, kwizigamira muri EjoHeza no kongera ubwizigame; kandi bakitabira umurimo kugira ngo biteze imbere.
Yabasabye na none kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya itundwa, icuruzwa, inyobwa n’ikoreshwa ry’Ibiyobyabwenge birimo Kanyanga n’Urumogi; bakirinda kandi amakimbirane, ubusinzi n’ubuzererezi n’ibindi byose byabangamira iterambere n’umutekano.