UBUYOBOZI BW’AKARERE BURASABA ABABYEYI KWITA KU BUREZI N’UBURERE BW’ABANA

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage b’Akagari ka Gashanje, mu Murenge wa Kivuye kuri uyu wa mbere ubwo yari yabasuye muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU yasabye ababyeyi n’abandi barera abana kwita ku burere n’uburezi bw’abana.

Mu byo yabasabye harimo gukurikirana imyigire n’imyitwarire y’abana ku ishuri; basanga hari ahari ibyuho bagafatanya n’abarimu n’Ubuyobozi bw’Ishuri kubiziba.

Yagize ati:"Kurera umwana ntibikwiye guharirwa abarimu n’ubuyobozi bw’Ishuri. Umubyeyi ntakwiye guterera iyo. Uburezi n’imyitwarire by’umwana birera ababyeyi n’abandi bababrera, Abarimu n’ubuyobozi bw’Ishuri yigaho."

Yakomeje agira ati:"Umubyeyi n’abandi barera abana bakwiye gukurikirana; bagahora bagenzura ko umwana yumva neza ibyo yigishwa n’uko yitwara ku ishuri; kandi bakamufasha gukora imikoro y’ubwoko bunyuranye aba yahawe. Igihe bigaragaye ko hari aho umwana afite intege nkeya mu masomo; cyangwa arangwa n’imyitwarire itari myiza ku ishuri, umubyeyi cyangwa undi urera umwana agafatanya n’abarimu n’ubuyobozi bw’ishuri kuziba icyuho cyangwa gukemura mu buryo burambye ikibazo umwana afite."

Yabwiye kandi ababyeyi n’abandi barera abana kuzuza n’izindi inshingano zerekeye ishuri zirimo guha abana ibikoresho by’ishuri, kunganira gahunda yo kubagaburira ku ishuri; bakirinda kandi kubakoresha imirimo itemewe, kubasibya cyangwa kubakura mu ishuri.

Ku byerekeye uburere, Mukamana yasabye ababyeyi n’abandi barera abana kubagaragariza urukundo no kubatoza gukunda abandi, igihe bakosheje ntibabahe ibihano biremereye; bakabakosora babagaragariza ubugwaneza n’urukundo , kubatoza kurangwa n’umuco w’ubutwari no gukunda Igihugu ku buryo banakitangira igihe bibaye ngombwa, kurangwa n’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, kubatoza umurimo; bakarangwa no kunyurwa ntibararikire ibyo iwabo badafitiye ubushobozi, bagaharanira kandi kuba indashyikirwa na bandebereho n’indi mico mbonera.

Yagize ati:"Dukwiye kurerera neza u Rwanda tugategura abana kuba abaturage beza bazigirira akamaro; bakagirira akamaro imiryango yabo n’Igihugu. Kugira ngo ibyo bigerweho tugomba kurinda abana kwishora mu biyobyabwenge n’ibindi byabatera gukora ibikorwa bibi n’imyitwarire mibi, bakiga kugeza barangije ishuri, tukubahiriza kandi uburenganzira bwabo aho buva bukagera burimo guhabwa iby’ibanze nkenerwa birimo amafunguro afite intungamubiri zihagije, kugirirwa isuku, kwambikwa no kuryama heza."

Mukamana yababwiye ko ibyo umwana akorerwa akiri muto kuva akiri munda ari byo biha ubwonko bwe umurongo w’ubuzima bwe bwose, bikagira ingaruka ku mikurire ye y’igihagararo, imitekerereze, imyigire n’imyitwarire ye mu bandi, mu muryango no ku iterambere ry’Igihugu muri rusange; bityo, uburenganzira bw’umwaba bukaba bugomba kubahirizwa.

Back