UBUYOBOZI BW’AKARERE BWAKIRIYE 70 BASOJE IGORORAMUCO I WAWA
Kuri uyu wa kane tariki 06 Werurwe, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yakiriye abaturage 70 bakomoka muri aka Karere basoje igororamuco mu kigo ngororamuco cya Iwawa; bakaba bari mu 1,303 basoje igororamuco muri iki Kigo aho bigiye imyuga inyuranye irimo ubwubatsi, gutwara ibinyabiziga no kudoda imyenda.
Umuhango wo kubakira wabereye ku biro by’Umurenge wa Gahunga; aho, ari kumwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge bakomokamo yabaganirije ku buryo babyaza umusaruro ubumenyi bangutse.
Yabashimye kuba barahindutse; abizeza ko Akarere kazababa hafi mu rugendo rwo gusubira mu buzima busanzwe; abasaba kwirinda; kandi bakagira uruhare mu kurwanya ibyatumye bajyanwa kugororwa; bakagira inama ababikora kubireka; bagatanga amakuru yerekeye abinangiye bakanga kubireraka.
Yababwiye ati:"Ubwo mwahindutse, turabasaba kugira uruhare mu kurwanya ibikorwa binyuranyije n’amategeko birimo ibyatumye mujyanwa kugororwa birimo magendu, kwishora mu biyobyabwenge no kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko; kandi mubyaze umusaruro ubumenyi mwungutse, munabusangize abandi."
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yabagiriye inama yo kwisunga abandi baturage bari mu makoperative bakora ibijyanye n’ibyo bize kugira ngo bakomeze kwiyungura ubumenyi mu byo bize; ababwira ko byaborohera kubona inkunga.
Munyampeta Gasore wavuze mu izina rya bagenzi be yagize ati:" I Wawa ntitwahigiye gusa imico mbonera; ahubwo twanahigiye imyuga itandukanye ku buryo buri wese afite ubumenyi ku mwuga runaka yakora agatera imbere."
Yagize kandi ati:" Imico mibi yatumye tujyanwa i Wawa ntikiturangwaho. Twarahindutse. Ntitukiri ba bantu batezaga umutekano muke. Ubu turi abaturage bafite imyitwarire myiza; biteguye gufatanya n’abandi mu kubumbatira umutekano n’iterambere ry’Igihugu. Turasaba abo tuje dusanga kutatwishisha. Bizere ko twahindutse; tutakiri ba bandi babonaga mu bikorwa bibi binyuranye."