UBUYOBOZI BW’AKARERE KA BURERA BWASHYIKIRIJE IMIRYANGO 23 AMAZU KAYUBAKIYE

Kuri uyu wa Gatanu Tariki 27/08/2021, Ubuuyobozi bw'Akarere ka Burera bwashyikirije Imiryango 23 Amazu Akarere ka Burera kayubakiye mu Kagari ka Gitovu,Umurenge wa Kinyababa; bikaba biri mu Mihigo y'Akarere ka Burera yo gushakira Icumbi Imiryango itishoboye idafite Amacumbi irimo iyasanyewe n'Ibiza.

Gushyikiriza iyo Miryango Amazu yubakiwe byakozwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Bwana MANIRAFASHA Jean de la Paix.Uyu muhango witabiriwe ln'Inzego zirimo iz'Umutekano.

Mu butumwa Bwana MANIRAFASHA Jean de la Paix yagejeje kuri iyo Miryango 23 igizwe n'Abantu 90 yabasabye kwifatanya na we mu gushimira Umukuru w'Igihugu kuri gahunda zigamije guteza imbere Abaturage zirimo n'iyi yo kubakira Imiryango itishoboye.

Yababwiye ari:"Kuba uyu mwanya turi gutaha ku mugaragaro aya Mazu bituruka ku Buyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu burangajwe imbere na Perezida , Nyakubahwa Paul KAGAME.Mumfashe kumushimira."

Yabasabye gufata neza Amazu bubakiwe, kurangwa n'isuku; haba mu Nzu, ku mubiri, n'aho batuye muri rusange.

Yabasabye kandi kwitabira gahunda za Leta zirimo Ejo Heza, gutangira ku gihe Ubwisungane mu kwivuza; kandi bakirinda Ibiyobyabwenge, Amakimbirane; ikindi kandi bakarwanya Isambanywa n'Inda ziterwa Abana b'Abakobwa.

Umuryango wa Ntahompagaze Jean de Dieu ni umwe mu Miryango yubakiwe Inzu.Ubwo yahabwaga Urufunguzo rw'Inzu yubakiwe yagize ati:"Ibyishimo byandenze ku buryo bingoye guhitamo amagambo nakoresha nshima  Umukuru w'Igihugu. Ndamushimira cyane.Arakarama.Amafaranga natangaga ku bukode ngiye kujya nyazigama nzayakoreshe ibindi biteza imbere Umuryango wanjye."

Undi witwa Mukamusoni Francoise, ufite Umuryango w'Abantu Batatu yagize ati:"Njye n'Umuryango wanjye twari tumaze Imyaka itari mike ducumbikiwe n'Umuturanyi. Guhera uyu munsi bishyizweho akadomo kubera ko Umukuru w'Igihugu, Nyakurama, Nyakubahwa Paul KAGAME yampaye Inzu.Bayobozi b'Akarere kacu ka Burera muzamunshimire muti Arakarama."

NSABIMANA Gerard ufite Umuryango w'Abantu Icyenda yagaragaje ibyishimo agira ati:" Umuryango wanjye wari umaze Imyaka igera kuri itatu ucumbitse ku Muvandimwe.Iyi Nzu nziza nubakiwe n'Akarere nzayifata neza; kandi nzakomeza kubahiriza gahunda za Leta aho ziva zikagera. Nanjye ndashimira Umukuru w'Igihugu ku bw'iyi Nzu."

Back