UBUYOBOZI BW’AKARERE NA WORLD VISION BAMURIKIYE ABAYUYE UMURENGE WA RUHUNDE UMUYOBORO W'AMAZI WA RUSEKERA-GATARE BABUBAKIYE MU RWEGO RWO KUBAGEZAHO AMAZI MEZA

Kuri uyu wa mbere, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere n'Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SSP Vincent Kabera yakiriye Umuyobozi wa World Vision ku rwego rw'Isi ushinzwe ibikorwa, Kamate Jean Baptiste bamurikiye abaturage b'Umurenge wa Ruhunde umuyoboro w'amazi wa Rusekera-Gatare ureshya na 28.63km bubakiwe ku bufatanye bw'Akarere ka Burera n'uyu Mufatanyabikorwa.

Uyu muyoboro ugeza amazi meza mu mavomo 37 avomwaho n'abaturage 15,148. Iyubakwa ryawo ryatumye ibigo by'amashuri bitatu, Ikigo mbonezamikurire y'abana bato kimwe n'Amavuriro y'ibanze abiri bigezwaho amazi meza.

Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yashimye World Vision ku ruhare rwayo mu iyubakwa ry'uyu muyoboro w'amazi ndetse n'ibindi bikorwa yakoze mu Karere ka Burera bigira uruhare mu guteza imbere imibereho y'abatuye aka Karere.

Yagize ati:"Nshimishijwe no kubakira no kubifuriza ikaze mu Karere kacu ka Burera uko mwadusuye; by’umwihariko Bwana Kamate Jean Baptiste n’abazanye na we. Turabashimira kuba mwahisemo kudusura no kwifatanya natwe kuri uyu munsi abatuye Umurenge wa Ruhunde bamurikiwe umuyoboro w’amazi meza wubatswe ku bufatanye bw’Akarere na World Vision.Iki ni ikimenyetso cy’urukundo, ubwitange n’ubufatanye budasanzwe hagati y’umuryango World Vision n’Akarere kacu butuma umuturage agira imbereho myiza."

Yakomeje agira ati:"Mumfashe dushimire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri gahunda n’ibikorwa byiza akomeje kugeza ku Banyarwanda n’icyerekezo cyiza cye cyo gushyira umuturage ku isonga mu rwego rwo kuzamura imibereho ye n’iterambere ry’Igihugu muri rusange." 

Yagize kandi ati:"Uyu muhango utwibutsa ko ubufatanye, indangagaciro ziganisha ku cyerekezo kimwe, gukorera hamwe ari byo soko y’umusaruro tumaze kugeraho. Uyu muyoboro w’amazi ufitiye akamaro kanini abaturage bacu kuko wafashije abaturage mu buryo bunyuranye harimo kuba abana bacu batagikererwa ku ishuri kubera kubanza kujya kuvoma amazi kure, guteza imbere isuku n’isukura, kwita ku buzima bw’abana n’ababyeyi, kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bato no gufasha abaturage kwikura mu bukene."

Umuyobozi w'Akarere yasabye abatuye uyu Murenge gufata neza ibikorwaremezo n’ibikorwa by’iterambere muri rusange birimo ibyatashwe uyu munsi; kandi bagatangira ku gihe amakuru yerekeye abantu babyangiza.

Mu ijambo rye, Kamate yagize ati:"Uyu muyoboro w’amazi wagejeje amazi meza ku baturage barenga ibihumbi 16; bikaba byaratumye abaturage bageza amazi meza mu ngo zabo; ibigo by’Amashuri byavuzwe haruguru bigezwamo amazi; byatumye kandi abana batongera gukererwa ishuri cyangwa kurisiba kubera kujya kuvoma kure. Muri make, uyu muyoboro uzatuma imbereho y’abaturage irushaho kuba myiza."

Yijeje Ubuyobozi bw'Akarere ka Burera ko World Vision izakomeza gufatanya n'Akarere ka Burera mu bikorwa binyuranye biteza imbere imibereho y'abagatuye. 

Yagiranye kandi ikiganiro na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice cyibanze ku kurushaho guteza imbere ubufatanye mu bikorwa biteza imbere imibereho y'abatuye Uturere tugize iyi Ntara

Back