UKO AKARERE KA BURERA KITWAYE MU MARUSHANWA UMURENGE KAGAME CUP 2024-2025 KU RWEGO RW’INTARA Y’AMAJYARUGURU
Tariki 27 Werurwe 2025 harikinwe imikino y’umwanya wa gatatu mu mupira w’amaguru. Imikino yabereye ku kibuga cyo ku Mulindi, mu Murenge wa Kaniga, Akarere ka Gicumbi; aho Ikipe y’Umurenge wa Butaro yatwaye uwo mwanya itsinze 1-0 iy’Umurenge wa Rwamiko, mu Karere ka Gicumbi. Uwo mukino wakurikiwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mwanangu Theophile.
Ku wa 28 Werurwe 2025 hakinwe imikino ya nyuma mu mupira w’amaguru (Finale). Imikino yabereye ku kibuga cy’Umurenge wa Shyorongi, mu Karere ka Rulindo; aho Ikipe y’Abakobwa y’Umurenge wa Nemba yabaye iya kabiri; ihembwa ibihumbi magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda (200,000 Frw) nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’Umurenge wa Cyuve kuri penaliti 5-3 nyuma yo kunganya 1-1.
Indi mikino irimo Volley ball, Basketball, Sit ball, Igisoro no gusiganwa mu kwiruka no gusiganwa mu gutwara amagare byabereye mu Karere ka Gicumbi ku wa 30 Werurwe 2025; aho Ikipe ya Basketball y’Akarere ka Burera yabaye iya kabiri; naho Byibeshyo Jean Claude aba uwa kabiri mu gisoro; akaba ari mu bazahatana ku rwego rw’Igihugu mu gukina igisoro.