UKO IBIRORI BYO KWIZIHIZA KU NSHURO YA 32 UMUNSI MUKURU WO KWIBOHORA BYAGENZE MU KARERE KA BURERA

Kuri uyu wa gatandatu tariki 04 Nyakanga 2026, mu Mirenge igize Akarere ka Burera habereye ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi Mukuru wo kwibohora wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti:"Kwibohora, intambwe mu ntego." 

Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, Umuyobozi wungirije wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, CSP Prudence Ngendahimana, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Bizimungu Jean Baptiste, Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Karere, Lt Col. Viateur Rudatinya, Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SP Nkurundungi Stanislas n'abandi bagize Inama y'umutekano itaguye y'Akarere bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Kagogo mu birori byo kuwizihiza byabereye mu Kagari ka Kayenzi.

Umuyobozi w'Akarere yasabye abitabiriye ibyo birori kumufasha gushimira izari Ingabo za Rwandan Patriotic Army (RPA) zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame zabohoye Igihugu, zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Yabasabye kandi gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda, bakimakaza Ndi Umunyarwanda nk'isano ihuza Abanyarwanda bose; kwirinda, kandi bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'ikindi cyose cyatera amacakubiri ndetse n'icyaba inkomyi ku iterambere ry'abaturage n'Igihugu muri rusange. 

Yagize ati:"By’umwihariko, ndasaba urubyiruko gufatira urugero ku butwari, ubwitange, gukunda Igihugu n'Abanyarwanda byaranze izari Indabo za RPA bakarangwa n'izo ndangagaciro."

CSP Prudence Ngendahimana yasabye abitabiriye ibyo birori kuba abarinzi b'ibikorwa by'iterambere Igihugu cyagezeho, buri wese akagira uruhare mu gukumira no kurwanya icyo ari cyose cyabangamira imibereho myiza y'abaturage, umutekano ndetse n'iterambere.

Mu byakozwe kuri uyu munsi mukuru harimo kumurikira ku mugaragaro imiryango 56 inzu yubakiwe mu Kagari ka Kayenzi, mu Murenge wa Kagogo muri gahunda yo kubatuza heza, kandi hatekanye nyuma y'aho inzu zabo zisenywe n'ibiza. Izo nzu zubatswe ku bufatanye bw'Akarere ka Burera na MINEMA binyuze mu mushinga Contingency Emergency Response Component (CERC) muri gahunda yo gutuza iyo miryango aheza, kandi hatekanye nyuma y'aho inzu zabo zisenywe n'ibiza.

Ibindi byakozwe harimo gutaha umuyoboro w'amazi wa Mugano-Nemba, gutaha ibyumba by'amashuri 10 byubatswe mu Murenge wa Gatebe ku bufatanye na Minisiteri y’uburezi, gutaha ibiro bishya by'Akagari ka Tumba, mu Murenge wa Bungwe byubatswe ku nkunga ya Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu.

Imiryango yamurikiwe inzu yashimye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku by'inzu nziza bubakiwe, bizeza ubuyobozi bw'Akarere ko bazazifata neza. Bamwe mu baturage bitabiriye ibyo birori batanze ubuhamya bw'ibyo bagezeho bakesha imiyoborere myiza y'Umukuru w'Igihugu. 

Back