UKO UMUGANDA RUSANGE ASOZA UKWEZI K'UKWAKIRA 2024 WAGENZE MU KARERE KA BURERA
Mu Mirenge igize Akarere habereye umuganda rusange usoza ukwezi kwa 10/2024. Waranzwe n'ibikorwa birimo kubakira imiryango idafite amikoro make inzu n'ubwiherero, gutunganya imihanda, kurwanya isuri harimo gucukura no gusibura imiringoti, imirwanyasuri n'ibyobo bifata amazi ava ku nzu hagamijwe kurwanya isuri n'ibiza no gutera ibiti bivangwa n'imyaka.
Umuyobozi w'Akarere, MUKAMANA Soline n'abagize bagize Komite Nyobozi y'Akarere na Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, UWAMWIZA Catherine, bamwe mu Bajyanama bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Burera; bari hamwe na Hon. Depite MUHAKWA Valens na Hon. Depite NYIRAMANA Christine basoje urugendo rw'iminsi itatu mu Karere ka Burera bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Gitovu mu muganda wabereye mu Kagari ka Musasa aho bateye ibiti bivangwa n'imyaka.

Mu nama bagiranye n'abaturage bitabiriye umuganda, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yabakanguriye kurwanya isuri n'ibiza bakora ibikorwa birimo gucukura no gusibura imiringoti, imirwanyasuri n'ibyobo bifata amazi ava ku nzu.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere yashimye Intumwa za rubanda, Hon. Depite MUHAKWA Valens na Hon. Depite NYIRAMANA Christine kuba bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Gitovu mu muganda rusange usoza uku kwezi agira ati:" Umutungo w’ibanze kandi ntagereranywa Igihugu gifite ni abaturage. Amaboko yacu rero akwiriye gukorera no guteza u Rwanda, Abanyarwanda ndetse n’abatuye u Rwanda. Umuganda rero ni imwe muri gahunda z’Igihugu cyacu yo kwishakamo ibisubizo ku bibazo byerekeranye n’imibereho myiza y’abaturage n’iterambere muri rusange. "
Yasabye abaturage bitabiriye umuganda kubahiriza amabwiriza agamije kurwanya indwara ya Marburg, kwizigamira muri Ejo Heza no kongera n'ubwizigame, gutanga Mituweli, kugira isuku umuco, kwirinda ibiyobyabwenge,ubusinzi n'amakimbirane, kwita ku buzima bw'umubyeyi ndetse n'ubw'umwana mu minsi igihumbi, kwipimisha inda inshuro umunane, kubyarira kwa muganga, gukingiza umwana inkingo zose esheshatu.
Umuyobozi w’Akarere yakanguriye kandi abaturage b’uwo Murenge kubumbatira umutekano bakora neza amarondo; bakirinda, bakagira kandi uruhare mu kurwanya icyabangamira gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Ubutumwa ku kwitabira gahunda za Leta zigamije imibereho myiza y’abaturage n’iterambere muri rusange bwahawe abaturage bitabiriye umuganda mu Karere hose.
Mu nama zabaye nyuma y’umuganda, abayobozi bakiriye ibitekerezo abaturage batanze ku ngingo zitandukanye; bakemura n'ibibazo babagejejeho





