UKO UMUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI NZERI 2025 WAGENZE
Ku wa gatandatu w'icyumweru gishize, mu Mirenge igize Akarere hakozwe Umuganda usoza uku Kwezi kwa Nzeri. Mu byakozwe harimo gucukura imyobo izaterwamo ibiti, gucukura no gusibura imirwanyasuri, kubakira abatishoboye inzu n'ubwiherero, gutunganya imihanda no gukora ibiraro.
Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Bizimungu Jean Baptiste, abandi bagize Komite Nyobozi y'Akarere, Inama Njyanama y'Akarere n'abagize Inama y'umutekano itaguye y'Akarere bitabiriye Umuganda wabereye mu Kagari ka Musasa, mu Murenge wa Kinyababa aho n'abagize Inama y'umutekano itaguye y'Intara y'Amajyaruguru. Abitabiriye umuganda mu Kagari ka Musasa bacukuye imyobo izaterwamo ibiti, basiza n'ibibanza ahazubakirwa abaturage bazimurwa mu Kirwa cya Munanira, mu Kiyaga cya Burera. Uwo muganda witabiriwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ihame ry’uburinganire, Mutoni Gatsinzi Nadine n’abagize Inama y’umutekano itaguye y’Intara y’Amajyaruguru.
Abaturage bitabiriye umuganda bakanguriwe kwitabira gahunda za Leta zirimo isuku n'isukura, kujyana abana mu ishuri, kwita ku burere n'uburezi bw'abana, kwitabira umurimo bakiteza imbere, kwizigamira muri EjoHeza, gutanga Mituweli, kwirinda ibiyobyabyenge aho biva bikagera , ubusinzi, ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ubuharike n'amakimbirane.
Bakanguriwe kandi kubahiriza ihame ry'uburinganire bw'abagore n'abagabo; bagaharanira kugira umuryango utekanye, kandi uteye imbere; umuryango utarangwamo amakimbirane, kandi wimakaza ibiganiro hagati y'abawugize; gukomeza kwitegura neza Igihembwe cy'Ihinga cya 2026A, gucunga neza umusaruro w'ibyo bejeje no kugira umuco wo kwizigamira.
Umuyobozi w'Akarere yashimye Abayobozi bifatanyije n'abaturage mu muganda wabereye mu Kagari ka Musasa, mu Murenge wa Kinyababa ndetse n'abaturage bawitabiriye; asaba abatuye ako Kagari n'Akarere muri rusange gukurikiza no gushyira mu bikorwa inama bagiriwe bitabira gahunda za Leta baganirijweho.
Asoza icyumweru cyahariwe Umujyanama, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere yashimye abatuye Akarere ka Burera kuba barifatanyije n’Abajyanama mu bikorwa byakozwe mu Karere muri icyo cyumweru; abizeza ko Abajyanama bazakomeza kugira uruhare mu bikorwa bigamije gukemuka ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.


























