UKO UMUGANDA RUSANGE WA MUTARAMA 2026 WAGENZE MU KARERE KA BURERA MU NCAMAKE
Kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Mutarama 2026, mu Mirenge igize Akarere ka Burera hakozwe Umuganda rusange w'Ukwezi kwa Mutarama 2026 wibanze ku bikorwa byo kubungabunga ibikorwaremezo by’imihanda no gusana ibiraro bitari bimeze neza.
Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Karere, Lt Col. Viateur Rutagemgwa, Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SP Viateur Gakara Munyurasi n'Umuyobozi wungirije wa DASSO ku rwego rw'Akarere, Sakindi Jean Damascène n'abari bahagarariye abafatanyabikorwa b'Akarere banyuranye bakoreye umuganda mu Kagari ka Runoga, mu Murenge wa Gitovu aho bafatanyije n'abandi bawitabiriye gutunganya umuhanda no gusana ikiraro.
Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere yagiranye na bo yabakanguriye kurangwa n'isuku, kohereza abana mu ishuri, kwizigamira muri EjoHeza, gahunda yo kora wigire, kwitabira umurimo no gukoresha neza ubufasha bunyuranye bahabwa na Leta n'Abafatanyabikorwa banyuranye bakiteza imbere.
Yabakanguriye kandi kunganira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, gahunda y’Isuku hose, kurwanya imirire mibi n’igwingira bita ku buzima bw'umwana mu minsi 1,000 ya mbere y'ubuzima bwe ndetse n'ubuzima bw'umubyeyi utwite; kwimakaza umuco w'ibiganiro bakirinda amakimbirane mu miryango.
Muri icyo kiganiro, Umuyobozi w'Akarere yabasabye kandi kubungabunga ibishanga birinda ibikorwa bibyangiza, kuzitabira ibirori byo kwizihiza Umunsi Mukuru w'Intwari z'Igihugu uzizihizwa ejo no gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda bimakaza Ndi Umunyarwanda.
Abitabiriye umuganda basabwe kandi kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no kubumbatira umutekano bakora neza irondo.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yakoreye umuganda mu Kagali ka Mubuga, mu Murenge wa Butaro aho abawitabiriye batunganyije umuhanda. Umuyobozi w'Akarere n'Umuyobozi wako wungirije bakiriye, banakemura ibibazo abaturage babagejejeho.