UMUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI KWA GASHYANTARE 2023
Kimwe n'ahandi mu Gihugu; uyu munsi tariki 25 Gashyantare, mu Karere ka Burera habaye Umuganda rusange usoza ukwezi kwa 02/2023.
Mu byaranze Umuganda harimo gusibura imiyoboro y'amazi ku mihanda, gukora isuku ahantu hahurira Abantu benshi, ibikorwa byo kurwanya isuri no kubakira imwe mu Miryango itishoboye amazu.


Ku rwego rw'Akarere; umuganda wabereye mu Mudugudu wa Kaniga, Akagari ka Gatsibo,Umurenge wa Butaro aho Umuyobozi w'Akarere, Mme UWANYIRIGIRA Marie Chantal , Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere,Dr NYIRAMANA Christine n'abandi bagize Inama Njyanama y'Akarere n'Inzego zitandukanye zikorera mu Karere; harimo Ingabo na Polisi bifatanyije n'Abaturage mu bikorwa byo gusibura umuyoboro w'Amazi mu gishanga cya Kamiranzovu cyatunganyijwe; banubaka ubwanikiro bw'ibigori biheze.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Bwana MWANANGU Theophile; hamwe n'Inzego zitandukanye zikorera mu Murenge wa Gahunga n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu Murenge bifatanyije n'Abaturage mu gikorwa cyo gutunda itaka ryo gukoresha mu kubaka inzu y'Umuryango utishoboye.
Mu butumwa bwagejejwe ku Baturage nyuma y'umuganda basabwe kuzitabira ibiganiro bizatangwa ku Munsi Mpuzamahanga w'Umugore uzizihizwa tariki 8/3/2023, gusaba inyemezabuguzi ya EBM igihe cyose bagize icyo bagura; kwirinda amakimbirane n'ibikorwa byo kwishora mu Biyobyabwenge ; kandi bakitabira gahunda z'iterambere zitandukanye