UMUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI KWA KANAMA 2024

Mu byakozwe mu muganda wabaye uyu munsi usoza ukwezi kwa Kanama, 2024 harimo gukora isuku muri santere z'ubucuruzi n'insisiro n'ahandi hahurira abantu benshi, gusibura inzira n'imiferege by'amazi, gucukura no gusibura imiringoti mu rwego rwo kurwanya isuri n'ibiza, kubakira abatishoboye inzu n'ubwiherero muri gahunda ya TUBATUZE HEZA igamije gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’abaturage badafite amacumbi n’abafite inzu zitameze neza; guhanga no gutunganya imihanda n'inzira z'imigenderano.

Umuyobozi w'Akarere, MUKAMANA Soline na bamwe mu bagize Inama Njyanama y'Akarere harimo Visi Perezida wayo, UWAMWIZA Catherine n'inzego zikorera mu Karere bafatanyije n'abaturage gusibura umuferege w'amazi mu Kagari ka Kabaya, mu Murenge wa Kagogo mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibiza.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, NSHIMYIMANA Jean Baptiste ari kumwe na Chief Inspector of Police (CIP) MUGENZI Jean Bosco yitabiriye umuganda wabereye mu Murenge wa Rugengabali aho bacukuye, banasibura amafose ku musozi wa Seta, mu Kagari ka Rukandabyuma mu rwego rwo kuharwanya isuri; naho Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, MWANANGU Theophile yifatanyije n'abaturage b'Akagari ka Gaseke, mu Murenge wa Ruhunde mu gikorwa cyo gusibura ibyobo bifata amazi mu Mudugudu wa Rukwavu.

Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere, MUKAMANA Soline yagiranye n'abitabiriye umuganda yabaganirije kuri gahunda yo kwivana mu bukene; abakangurira kwirinda indwara y’Ubushita bw’Inkende, kugira isuku umuco, kwizigamira muri Ejo Heza, gutanga Mituweli, kwirinda ibiyobyabwenge no kwambuka umupaka mu buryo bwemewe n’amategeko, kwirinda ibiza; abaturage bazirika neza ibisenge, gucukura no gusibura ibyobo bifata amazi, kurwanya isuri, kubaka fondasiyo z’inzu zikomeye  no kurwanya imirire mibi n'igwingira  bategura indyo yuzuye.

 Yabasabye kandi kwitegura neza igihembwe cy'ihinga cya 2025A, gukora cyane no kunoza umurimo kugira ngo biteze imbere, gukomeza gusigasira umutekano bakora neza irondo ry’umwuga, bakazohereza kandi abana bose biga n'abageze igihe cyo kwiga ku ishuri. Yakiriye; kandi akemura ibibazo yagejejweho n’abaturage.

 

 

Back