UMUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI KWA MATA 2024
Uyu munsi tariki 27 Mata 2024; hirya no hino mu Karere habereye umuganda rusange ngarukakwezi usoza uku kwezi. Waranzwe n’ibikorwa by'isuku n'isukura no kurwanya ibiza n'isuri harimo gutunganya imihanda, gucukura no gusibura imirwanyasuri,ibyobo bifata amazi n'inzira z'amazi.
Ku rwego rw'Akarere; umuganda wabereye mu Murenge wa Rusarabuye aho abagize Komite Nyobozi y'Akarere,abagize Inama Njyanama yako n'inzego zikorera mu Karere harimo Polisi bafatanyije n'abaturage b'Akagari ka Kabona gutunganya site y'imiturire y'Umudugudu wa Rutuku baharura umuhanda.

Witabiriwe na Perezidante w'Inama Njyanama y'Akarere,Dr NYIRAMANA Christine, abagize Komite Nyobozi y’Akarere,inzego zikorera mu Karere harimo Polisi na DASSO.

Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, Dr NYIRAMANA na CIP MUGENZI Jean Bosco (wari uhagarariye Umuyobozi wa Polisi mu Karere) bagiranye n'abaturage nyuma y'umuganda ; babakanguriye kwitabira gahunda zirimo EjoHeza, isuku n'isukura, kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri saa sita, kugira uruhare mu gusigasira umutekano; bakora neza irondo no gutangira ku gihe amakuru ajyanye n'icyo ari cyo cyose babona cyawuhungabanya.
Basabwe na none gukora cyane,kunoza umurimo no gukorera ku intego hagamijwe kwiteza imbere no kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda ;birinda, banagira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ihakana n'ipfobya ryayo.
Basabye kandi abaturage kwirinda ibikorwa byo gutunda, gukwirakwiza, gucuruza no kunywa Kanyanga n'ibindi biyobyabwenge aho biva bikagera, kwirinda ubusinzi, amakimbirane n'ihohotera ry'ubwoko bwose. Babasabye na none kwirinda kuvana abana mu ishuri