UMUGANDA RUSANGE USOZA WERURWE 2022 MU KARERE KA BURERA WITABIRIWE NA PEREZIDA W’INTEKO ISHINGA AMATEGEKO, UMUTWE W’ABADEPITE
Kimwe n’ahandi mu Gihugu, Tariki 26 Werurwe 2022; mu Midugudu igize Akarere ka Burera habereye Umuganda usoza Ukwezi kwa Werurwe 2022.

















Ku rwego rw’Akarere wabereye mu Kagari ka Kivumu, Umurenge wa Nemba; ukaba witabiriwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Hon. MUKABALISA Donathile n’abandi Bashyitsi barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mme NYIRARUGERO Dancille n’Abagize Inama y’Umutekano itaguye y’Intara y’Amajyaruguru.
Umuganda wabereye muri aka Kagari waranzwe gucukura Imirwanyasuri mu Murima w’umwe mu Baturage uhatuye hanaterwa Ubwatsi bw’Urubingo ahacukuwe Imirwanyasuri. Uyu Muganda wabereye muri Nemba witabiriwe kandi n'Itsinda ry'Abadepite bari mu ruzinduko rw'Akazi (14-30/03/2022) muri aka Karere.
Nyuma y'Umuganda habaye Ibiganiro byibanze ku gukangurira Abaturage kubungabunga Ibidukikije barwanya Isuri mu buryo butandukanye harimo gukora Imirwanyasuri mu Mirima yabo.
Ibindi byaranze Ibiganiro n'Abaturage nyuma y'Umuganda harimo kubakangurira kuzitabira gahunda ziteganyijwe mu Cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, kwirinda Amakimbirane mu Miryango, kwirinda gukura Abana mu Ishuri no gusubiza mu Ishuri abarivuyemo, kwitabira gahunda za Leta harimo kwizigama muri Ejo Heza, Isuku n’Isukura no gutanga ku gihe Ubwisungane mu kwivuza (Mituweli).
Mu butumwa yagejeje ku Baturage bitabiriye Umuganda; Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Hon. MUKABALISA Donathile yabwiye Abaturage bitabiriye Umuganda ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ifite Inshingano ebyiri nyamukuru ari zo: gutora Amategeko,kumenya no kugenzura Ibikorwa bya Guverinoma; bigakorwa mu nyungu z’Umuturage n’Igihugu muri rusange




Muri iyi Nama n’Abaturage bahawe umwanya babaza Ibibazo banatanga Ibitekerezo ku ngingo zitandukanye aho bamwe basabaga ko ahataragezwa Umuriro w’Amashanyarazi n’Ihuzanzira rya Telefone (Network) byahagezwa.
Nyuma yo kwifatanya n'Abaturage mu Muganda wabereye mu Kagari ka Kivumu no kwakira Ibibazo n'Ibitekerezo babyo; Hon. MUKABALISA Donathile yakomereje mu Kagari ka Nyamugali aho yayoboye igikorwa cyo gutanga Umuriro w'Amashanyarazi ku Ingo 40 zihatuye.




Uyu munsi; Ingo 160 ni zo zahawe Umuriro w'Amashanyarazi mu Karere hose. Abaturage bayahawe bashima Umukuru w'Igihugu,Nyakubahwa Paul KAGAME ku Iterambere bamaze kugezwaho harimo iri ry'Ibikorwaremezo by'Amashanyarazi.