UMUGANDA USOZA UKWEZI MU MAFOTO: WITABIRIWE NA MoS MURI MINALOC

Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 26/02/2022; mu Tugari twose  tw'Akarere ka Burera habereye Umuganda rusange. Mbere yo kwifatanya n'Abaturage mu wabereye mu Kagari ka Kamanyana/Cyanika;Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Mme INGABIRE Assumpta yabanje gusura TVET CYANIKA,Ivuriro rito rya Kamanyana n'Isoko Nyambukiranyamipaka rya Cyanika.

Nyuma yo gusura ibi Bikorwaremezo, yerekeje mu Mudugudu wa Majyambere/Kamanyana;aho,hamwe na V/M ASOC, Bwana MWANANGU Theophile n'izindi Nzego bifatanyije n'Abaturage mu Muganda wahabereye wo guhoma Inzu ikomatanyije Amazu Abiri (02) ya NYIRABARITEGEREZA Agnes na UZAMUKUNDA Marie Rose.

Nyuma y'Umuganda, Abaturage bakanguriwe kwitabira gahunda za Leta. Mu butumwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yagejeje ku bitabiriye Umuganda yabasabye gufata neza Ibikorwaremezo begerejwe n'Umukuru w'Igihugu,Nyakubahwa Paul KAGAME no kubibyaza umusaruro.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushimzwe Imibereho myiza y’Abaturage, MWANANGU Théophile yakanguriye Abaturage bitabiriye Umuganda kwirinda Ibiyobyabwenge, Magendu , Amakimbirane n’ibindi byabangamira Iterambere n’Imibereho yabo; bakanitabira gahunda za Leta harimo  Ejo Heza no gutangira ku gihe Ubwisungane mu kwivuza

Mu rwego rw'Ubufatanye mu kurwanya Imirire mibi; nyuma y'Umuganda ; Abaturage b'uyu Murenge bashyikirije Ikigo Nderabuzima cya Cyanika Amagi 2,000 bakusanyije azahabwa Abana bafite iki Kibazo nk'imwe mu ngamba zo kugikemura.

Back