UMUGANURA UBUMBATIYE INDANGAGACIRO ZIRIMO KWITABIRA UMURIMO KUGIRA NGO IGIHUGU KIGERE KU NTEGO YACYO YO KWIGIRA N’UBUDAHERANWA: UMUYOBOZI W’AKARERE WUNGIRIJE USHINZWE ITERAMBERE RY’UBUKUNGU
Kimwe n'ahandi mu Gihugu; uyu munsi, mu Karere ka Burera hizihijwe umunsi mukuru ngarukamwaka w'Umuganura wizihijwe ku insanganyamatsiko igira iti:" Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira” idukangurira gukomeza kunga ubumwe, gufatanya mu mibereho yacu no guhugukira umurimo; kandi tukawunoza kugira ngo twigire tuzirikana ko tudakwiye gutegereza ak’imuhana; tugakomeza kurangwa n’ubudaheranwa butuma u Rwanda rukomeza kuba Igihugu gihamye.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Gatsibo, mu Murenge wa Butaro mu birori byo kwizihiza uyu munsi mukuru.
Mu byakozwe mu kwizihiza uyu munsi mukuru harimo guha Abana Amata, ubusabane hagati y'Abayobozi n'Abaturage basangira amafunguro n’ibinyobwa birimo ibiteguye mu buryo bwa gakondo.
Mu rwego rwo kwishimira umusaruro w'iby’Ubuhinzi, abaturage baganuje bagenzi babo batahiriwe n'umusaruro mu gihembwe cy’ihinga gishize; mu byo babaganuje hakaba harimo Ibishyimbo, Ibigori n'Ibirayi.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, Nshimyimana yagize ati:"Ijambo Umuganura rikomoka ku nshinga “kuganura” ifite inshoza yo kunywa cyangwa kurya ku musaruro bwa mbere. Uwo musaruro umuntu yashoboraga kuwusangiza abandi; baba Abavandimwe, Inshuti n’Abaturanyi; icyo gikorwa kikitwa “kuganuza”. Kuganuza ntibyabaga mu muryango gusa; ahubwo byari n’umugenzo ukomeye wabaga mu mihango y’Umuganura uhereye i Bwami."
Yakomeje agira ati:"Kwizihiza Umuganura ni umwanya mwiza ku Banyarwanda twese wo gusabana mu miryango, tukarebera hamwe ibyo twagezeho, ibitaragezweho n’impamvu zabiteye; maze tugafata ingamba zo kuzarushaho gukora neza kugira ngo dukomeze kwiteza imbere. Leta y’u Rwanda yifuza ko Umuganura ukomeza kutubera inkingi y’ubuzima ikomeye, Abanyarwanda twese tukazirikana urugendo turimo rwo kunga ubumwe, kwigira no kwiteza imbere, umuco ukatubera ifatizo ry’ibisubizo by’ibibazo duhura na byo."
Yagize na none ati:"Umuganura ubumbatiye indangagaciro zose ziranga Umunyarwanda zirimo gukunda Igihugu n’abagituye, tukagikorera aho turi hose, kandi tukagishakira amaboko, tukagira ubwitange, tukarangwa n’ishyaka n’ubutwari, tukihatira kubungabunga umutekano; kandi tukagira uruhare mu bikorwa byacyo, kunga Ubumwe mu byo dukora byose, mu bihe byiza n’ibikomeye, tukanga amacakubiri aho yava akagera hose, tugashimangira Ndi Umunyarwanda. Twemere ubumwe bwacu buyobore imigenzereze yacu, kandi duhore twibuka ko dusangiye Igihugu n’umuco urangwa no kwizerana, koroherana, kubahana no kugira ukuri, maze bitubere ifatizo rikomeye ryabwo."
Yongeyeho ati:"Izindi ndangagaciro Umuganura ubumbatiye harimo kandi kwitabira umurimo kugira ngo Igihugu kigere ku ntego yacyo yo kwigira n’ubudaheranwa, tukabikora mu bupfura budutoza gusangira, gusabana, gufashanya, kuzigama, kumenya ab’intege nke, kwita ku bababaye no kubahuye n’ingorane."
Yabwiye abitabiriye ibyo birori ko Leta y’u Rwanda yifuza ko izi ndangagaciro zikomeza gushinga imizi no mu miryango yacu aho turi hose, haba hano mu Rwanda cyangwa mu mahanga; yongeraho ko ntababasha kuganura badafite Igihugu; ndetse ko ntabaganura badashyize hamwe cyangwa baryana, batunze ubumwe; kandi ko ntabaganura buri wese ari nyamwigendaho; bityo umuganura ukomeze uduhuze; kandi tuwutoremo imigenzo myiza ituma Abanyarwanda muri rusange turushaho gukomeza kunga ubumwe no kwigira.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yakomeje ababwira akamaro k’umuganura agira ati:" Umuganura ni isoko y’Ubumwe kubera ko udufasha gukika ibizazane no guteganya ibyo tuzakora tukaganura mu yindi myaka. Nk’uko twabigarutseho, cyaraziraga kugira uwo wima, cyaraziraga kuganura ntugire uwo uganuza. Kuva ku mwami kugera kuri rubanda kuganura byahuzaga bose abayobora n’abayoborwa, abato n’abakuru, bagasangira, bagashima ibyiza bakagaya ibibi. Gusangira, guhurira hamwe no gufashanya byari ipfundo rikomeza ubumwe bwabo. Uwo mutima munyarwanda ni wo n’ubu ugaragara mu kwizihiza Umuganura."
Yasoje ijambo rye ababwira ko Umuganura ari ishingiro ryo kwigira kubera ko Abanyarwanda bishimira umusaruro wabo ubwabo kandi bagateganyiriza n’ibihe bizaza bahereye kuri uwo musaruro; iyo ndangagaciro yo gukorera kweza no kurumbura imyaka n’amatungo ari na byo bivamo ibidufasha mu bihe bibi ari wo mutima wo kwigira ukwiye kuturanga.