UMUKURU W’IGIHUGU, NYAKUBAHWA PAUL KAGAME ARAKARAMA; AKOMEZE GUTEZA IMBERE ABATURAGE N’IGIHUGU MURI RUSANGE: UWIMANA CLAUDINE, UMWE MU BATURAGE 6 BAMURIKIWE INZU BUBAKIWE N’INZEGO Z’UMUTEKANO

Ku wa kane w’Icyumweru gishize ubwo Polisi y'u Rwanda, Ingabo z'u Rwanda n'izindi nzego z’umutekano bamurikiraga imiryango itandatu yo mu Kagari ka Kabona, Umurenge wa Rusarabuye inzu yubakiwe n’izo nzego z’umutekano z’u Rwanda ku bufatanye n’Ingabo zaturutse mu Bihugu bigize Umuryango wa Afulika y’i Burasirazuba (East Africa Community) n’abaturage; mu byishimo ntagereranywa; iyo miryango yashimye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame ku bw’izo nzu nziza bubakiwe ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere yabagejejeho. 

Izo nzu bazimurikiwe ku mugaragaro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye ubwo yamurikiraga abaturage ibikorwa izo nzego z’umutekano zabakoreye muri gahunda y’ibikorwa byazo bigamije iterambere ry’imibereho y’abaturage; uyu mwaka bikaba byarateguwe ku insanganyamatsiko igira iti:" Abaturage b’u Rwanda hamwe n’Inzego z’umutekano bizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31 no kwizihiza imyaka 25 y’Ubufatanye bwa Polisi y’Igihugu n’Abaturage."

Amurikira abaturage ibyo bikorwa, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda n’abari kumwe na we bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline wari kumwe n’abandi bagize Komite Nyobozi y’Akarere n’abagize Inama y’Umutekano itaguye y’Akarere.

N’ibyishimo ntagereranywa bivanze n’amarangamutima menshi, Uwimana Claudine wahawe inzu muri esheshatu zubatswe n’izo nzego z’umutekano yagize ati:"Byandenze. Iyi nzu nziza, inzu ijyanye n’igihe, yubakishijwe amatafari, isa neza, kandi ikomeye nyikesha urukundo Nyakubahwa Paul Kagame, Umukuru w’Igihugu akunda abaturage. Ndamushimira ku bikorwa by’iterambere binyuranye yagejeje ku baturage n’Igihugu muri rusange.  Imama Rurema imuhe kurama; akomeze aduteze imbere."

Uwimana yasobanuye uko yari abayeho mbere agira ati: “Nari naratakaje icyizere cyo kubaho nyuma y’aho uwo twari twarashakanye anyirukanye n’abana bane. Tekereza gushaka ibigutunga n’abana utagira aho uba. Ariko ubu ndishimye kuko mbonye inzu mpawe ku bw’imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda."

Yagize kandi ati:"Si nari nzi ko hari umuntu ushobora kuntekereza; akanyubakira inzu. Imana ihe umugisha Perezida wacu Paul Kagame umpaye inzu nziza, kandi ikomeye; ifite ikigega kinini cyane cy’amazi, igikoni , ubwogero n’ubwiherero abinyujije mu nzego zacu z’umutekano."

Nzabahimana Isidore na we wahawe inzu yakomoje ku buzima bwe mbere yo guhabwa inzu agira ati:"Nari mbayeho nabi kuko nahoraga ntinya gusohorwa mu nzu kubera kubura ubukode. Akazu nabagamo kari gasakaje amategura yamenaguritse. Iyo imvura yagwaga byabaga ari ibyago kuko nararaga niyoroshe shitingi. Naryaga mvuye guca inshuro. Guca inshuro ni mo kandi nakuraga amafaranga y’ubukode. Iyo naburaga aho nsha inshuro umwana yaraburaraga. Kuba nubakiwe inzu, kuri njye ni nk’inzozi kuko sinari nzi ko byambaho nkabona inzu yanjye kandi nziza gutya. Ndashimira Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame untuje mu nzu nziza. He no kongera kuvirwa. He no kongera kurara amajoro kubera kunyagirwa n’imvura. He no kongera kurara twitwikiriye shitingi kandi turi mu nzu. Arakama. Nongere nti arakarama."

CG Felix Namuhoranye yagize ati: "Polisi y’u Rwanda ihora yiteguye gutanga umusanzu wayo mu guteza imbere umuturage. Izi nzu twazubatse dufatanyije n’Ingabo z’Igihugu n’izindi nzego z’umutekano z’u Rwanda mu rwego rwo kurwanya ubukene, gukumira ibibazo by’umutekano muke bikomoka ku mibereho mibi."

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline yashimye uruhare rw’inzego z’umutekano mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Burera; agaragaza ko iki gikorwa giteje imbere imibereho y’imiryango yari imaze igihe mu buzima butari bumeze neza.

Yagize ati:"Iyi miryango yari ibayeho mu buzima butameze neza kuko bamwe bakodeshaga inzu zishaje, abandi bakabaho mu nzu zenda gusenyuka. Kuba uyu munsi babonye aho kuba heza ni igikorwa gikomeye cy’ubufatanye hagati y’inzego za Leta. Tubashimiye tubikuye ku mutima. Ibi bikorwa bigaragaza imiyoborere n’imibanire myiza ya Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubilika y’u Rwanda.Ndasaba abahawe inzu kuzifata neza."

Izo nzu esheshatu zubatswe mu buryo bugezweho, zifite amazi, amashanyarazi, ubwiherero n’ibindi by’ibanze.

Back