UMUNSI MUKURU W’UMUGANURA MU KARERE KA BURERA WIZIHIJWE MU BYISHIMO BIHEBUJE
Kimwe n'ahandi mu Gihugu; uyu munsi tariki 05/08/2022, mu Karere ka Burera hizihijwe umunsi mukuru ngarukamwaka w'Umuganura. Ibirori byo kuwizihiza byabereye mu Tugari tugize Akarere. Abaturage bitabiriye ibi birori ku bwinshi; kandi babyishimiye. Ku rwego rw'Akarere; ibirori byizihirijwe mu Kagari ka Gashoro ,Umurenge wa Rwerere.
Uyu muhango waranzwe no guha Abana Amata, ubusabane hagati y'Abayobozi n'Abaturage; bakaba basangiye Amafunguro ya gakondo/Kinyarwanda. Mu rwego rwo kwishimira umusaruro w'Ubuhinzi, Abaturage baganuje bagenzi babo batahiriwe n'umusaruro. Mu byo babaganuje harimo Ibishyimbo,Ibigori n'Ibirayi.







Ibindi byaranze ibirori byo kwizihiza uyu munsi mukuru harimo kugurira Matela Imiryango itanu (05) itishoboye yo mu Murenge wa Rugengabari. Habayeho kandi koroza Imiryango itishoboye cumi n'umwe (11) ituye mu Mirenge itandukanye; ikaba yahawe Inka
Mu butumwa Abayobozi mu inzego zitandukanye batanze hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Burera bagarutse ku mateka y'Umuganura mu Rwanda babihuza n'Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti"Umuganura; isoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira".
Ageza ubutumwa ku Baturage b'Umurenge wa Rwerere bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura mu Kagari ka Gashoro, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Bwana NSHIMYIMANA Jean Baptiste yagize ati:"Ijambo Umuganura rikomoka ku nshinga “kuganura” ifite inshoza yo kunywa cyangwa kurya ku musaruro bwa mbere. Uwo musaruro umuntu yashoboraga kuwusangiza abandi; baba Abavandimwe, Inshuti n’Abaturanyi; icyo gikorwa kikitwa “kuganuza”. Kuganuza ntibyabaga mu muryango gusa; ahubwo byari n’umugenzo ukomeye wabaga mu mihango y’Umuganura uhereye i Bwami."

Yakomeje agira ati:"Kwizihiza Umuganura ni umwanya wo gusabana kw’Abayobozi n'Abaturage, Inshuti n’Abavandimwe, uwejeje n’utarejeje; bikagaragaza ubufatanye n’ubumwe bw’abagize Umuryango Nyarwanda. Na none kandi kwizihiza Umuganura ni ugusubira ku isoko y’umuco wacu tukavomamo ibishobora kudufasha gukemura ibibazo duhura na byo mu buzima bwa buri munsi uko Igihugu kigenda gitera imbere. Umuganura utuma Abanyarwanda bishimira ibyo gahunda za Leta zatumye bageraho, ari mu mibereho myiza, mu bukungu, mu burezi, mu miyoborere, mu butabera ndetse no mu birebana n’umutekano."
Mu butumwa yagejeje ku Baturage b'Umurenge wa Rwerere, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, Superintendent of Police (SP) Aphrodis NKUNDINEZA yabasabye kwirinda ibikorwa byo kwishora mu Biyobyabwenge (Kanyanga, Urumogi n'ibindi) harimo kubyinjiza mu Gihugu, kubitunda, kubikwirakwiza; kubinywa, kubicuruza no kubikoresha mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Yababwiye ko kunywa Kanyanga, Urumogi cyangwa ibindi Biyobyabwenge bishyira ubuzima bw'ubikora mu kaga kubera ko bimutera indwara zitandukanye zituma adakora nk'uko bikwiye ngo yiteze imbere anagire uruhare mu iterambere ry'Igihugu; kandi ko usibye n'ibyo gukora ibyo bikorwa ari ibyaha bifungisha uhamwe na byo; abasaba kubyirinda no kugira inama ababikora kubirera. Ubu butumwa ni bwo bwatanzwe no mu yindi Mirenge.