UMUNTU UFITE UBUMUGA YAKWITEZA IMBERE NK’ABATABUFITE: NYIRAMFAKWITA ANNE MARIE WARI UFITE UBUMUGA BWO MU MUTWE

Abari bafite ubumuga bwo mu mutwe 30 bo mu Murenge wa Kinoni bagaragaza ko umuntu ufite ubumuga yakora akiteza imbere nk’abatabufite.

Nyuma yo kuvurwa; abenshi muri bo bagakira, abandi bakoroherwa; barenze imyumvire y’abantu bamwe na bamwe bumva ko abantu bafite ubumuga nta cyo bakwigezaho; bibumbira hamwe; bakora Ishyirahamwe bise " Twite ku buzima"; bakaba bakora Inkweto.

Umuyobozi w’iri Shyirahamwe, Nyiramfakwita Anne Marie agaragaza amavu n’amavuko y’Ishyirahamwe ryabo n’intego yaryo agira ati: "Iri Shyirahamwe ryacu rimaze imyaka irenga itatu. Twamenyaniye kwa muganga tugiye gufata imiti. Nyuma y’aho abenshi muri twe bakiriye, abandi bakoroherwa; twatekereje ikintu twakora cyaduhuza, kikaturinda ubwigunge; kikanadufasha kwiteza imbere ; twemeranya umushinga wo gukora inkweto."

Yakomeje agira ati:" Twatangiriye ku mugabanye w’amafaranga y’u Rwanda Magana abiri (200 Frw), turazamuka tugera kuri Magana atanu (500 Frw); uko dutera imbere tuzamura umugane ugera ku bihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda (2,000 Frw); dukomeza kwiyubaka kugeza aho tugeze uyu munsi hatari habi. "

Nyiramfakwita yagize kandi ati:"Turashima Inshuti mu Buzima yaduhaye inkunga y’ibikoresho bitandukanye, Akarere ka Burera kaduhaye Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw) na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yaduhaye Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5,000,000 Frw). Izo nkunga zadufashije kurushaho kwiyubaka. Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ryacu bamaze kugera ku bikorwa bitandukanye by’iterambere; kandi bakomeje kwiteza imbere biturutse ku nyungu iva mu nkweto dukora."

Yagize na none ati:"Ubu ngize ikibazo kinsaba gukemuza ibihumbi mirongo itanu y’amafaranga y’u Rwanda, kugikemura ni nko guhumbya kubera mfite amafaranga nizigamira mu yo tugabana bitewe n’uko twungutse. Ndakangurira abantu bafite ubumuga kurenga imyumvire ya bamwe ko nta cyo bakwigezaho; bakore ibikorwa bitandukanye bibyara inyungu n’amafaranga bakoresheje ingingo zishoboye. Turi urugero rw’ibishoboka ko umuntu ufite ubumuga yakwiteza imbere nk’abatabufite."

Back