DUFATANYE KURWANYA IHOHOTERA RISHINGIYE KU GITSINGA: UMUYOBOZI W’AKARERE

Ku gicamunsi cy'uyu wa kabiri, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yitabiriye inteko y'abaturage b’Akagari ka Rutovu, mu Murenge wa Kinyababa; abaganiriza kuri gahunda za Leta zinyuranye.

Mu kiganiro yagiranye na bo yababwiye ingaruka z’ihohotera rishingiye ku gitsina, abasaba kuryirinda no kugira uruhare mu kurikumira kurirwanya; kandi ko umuntu wese agomba gutabara no gutabariza uwarikorewe.

Yababwiye ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari igikorwa icyo ari cyo cyose gikorerwa umuntu haba ku mubiri, mu mitekerereze, ku myanya ndangagitsina no ku mutungo, kubera ko ari uw’igitsinagore cyangwa uw’igitsinagabo. 

Yagize ati:"Kunywa ibiyobyabwenge biri mu bitera abantu gukora ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, amakimbirane mu miryango n’ibindi byaha birimo gukubita no gukomeretsa, urugomo, ubujura, gufata ku ngufu no gusambanya abana. Dufatanye kurwanya iryo hohoterwa."

Yongeyeho ati:"Nta terambere ryaba mu miryango irangwamo ihohotera rishingiye ku gitsina n’amakimbirane. Ndabasaba kubyirinda. Ahari abantu hashobora kuvuka ibibazo. Mu gihe bibayeho, umuti si ukwihanira bamwe bafata nka bumwe mu buryo bwo kubikemura, ahubwo mujye mugana inzego zibishinzwe zibagire inama; zibakiranure n’abo mufitanye ibibazo".

Yababwiye ko ingaruka z’ihohotera rishingiye ku gitsina zitagera gusa ku warikorewe; ahubwo zigera no ku muryango we, akaba ari yo mpamvu buri wese akwiye kumva ko afite umukoro wo kurirwanya no kurikumira.

Yagiriye inama abashakanye babana nk’umugabo n’umugore batarasezeranye imbere y’amategeko gusezerana; ababwira ko kubana batarasezeranye biri mu bitera ihohotera rishingiye ku gitsina kubera ko nta kwizerana baba bafite; abagira kandi inama yo kujya buri gihe inama ku mikoreshereze y’umutungo, kwirinda ubuharike, gucana inyuma ku bashakanye n’ibindi byaba intandaro y’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Umubyeyi, umwishingizi w’umwana cyangwa undi muntu wese ushinzwe umwana agomba kumurinda impamvu iyo ari yo yose yatuma akorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Birabujijwe kutita ku mwana ushinzwe kurera, kumukoresha icyamutesha agaciro cyangwa kumuhoza ku nkeke hashingiwe ku gitsina."

Bibujijwe gukoresha ibiyobyabwenge, amashusho, ibimenyetso, imvugo n’ibindi byaba bigamije ihohoterwa rishingiye ku gitsina; buri muntu wese akaba agomba kurindwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gutabara no gutabariza uwarikorewe.

 

 

Back