UMUNYAMABANGA WA LETA Dr BUTERA YASABYE ABAFATANYABIKORWA B’AKARERE KA BURERA KUGIRA URUHARE MU IYESWA RY’IMIHIGO YAKO

Ku itariki 15 Werurwe; mu cyumba cy'inama cya University of Global Health Equity (UGHE); Ishami rya Butaro habereye inama nyunguranabitekerezo yize ku ngamba zo kwesa imihigo y’Akarere ka Burera yahuje Inzego zitandukanye zikorera mu Karere n’Abafatanyabikorwa bako yayobowe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima,Hon. Dr Yvan BUTERA; akaba n'Imboni y'Akarere ka Burera wasabye Abafatanyabikorwa bitabiriye inama kugira uruhare mu iyeswa ry’Imihigo y’Akarere.

Inama yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mme NYIRARUGERO Dancille. Aba Bashyitsi bakiriwe n’Umuyobozi w'Akarere, Mme UWANYIRIGIRA Marie Chantal; ari hamwe n’abandi bagize Komite Nyobozi y’Akarere, abagize inama y’umutekano itaguye yako na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Mme NYIRAMANA Christine.

Inama yitabiriwe kandi n’abagize Biro y’Inama  Njyanama y’Akarere, Abaperezida b’Amakomisiyo y’Inama  Njyanama yako, itsinda ry'Abakozi ba National Statistics Institute of Rwanda (NISR) , Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'Abayobozi b'Amashami.

Mu ijambo rye; Hon. Dr Butera yibukije abitabiye inama ko ibikorwa byose bigomba kuba bigamije guteza imbere imibereho y’Umuturage no guteza imbere Akarere muri rusange; abasaba kurangwa n’imikorere n’imikoranire ituma Akarere kesa imihigo ku rugero rw’ijana ku ijana; Umuturage abigizemo uruhare.

Hon. Dr Butera yagize ati:"Iyo Akarere kesheje Imihigo; ni ishema  ry’Abaturage bako; baba abagakoreramo ndetse n’abagakomokamo bakorera mu bindi bice by’Igihugu. Kugira ngo kayese bisaba ko Abafatanyabikorwa b’Akarere bagira uruhare mu iyeswa ryayo; kandi Umuturage agasobanurirwa uruhare rwe mu iyeswa ryayo. Mufite ubushobozi bwo gutuma Akarere ka Burera kesa Imihigo. Dukorere kuri iyo ntego; kandi nidusenyera umugozi umwe; nta kabuza tuzabigeraho."

Abafatanyabikorwa bitabiriye inama biyemeje gutanga umusanzu  mu gutuma Akarere ka Burera kesa imihigo;hagamijwe guteza imbere Akarere n’abagatuye

Mu ijambo rye; umwe mu Bafatanyabikorwa bitabiriye inama; Aline MUKANTABANA yagize ati:"Kugira ngo Akarere kacu kese Imihigo; kanagere ku iterambere muri rusange bisaba ko buri Mufatanyabikorwa  yumva ko kwesa imihigo kwako ari ishema ry’Akarere n’ishema rye; bityo aharanire ko bigerwaho. Muri make, Twese dukwiriye kujyanamo."

Back