UMUNYAMABANGA WA LETA MURI MINALOC YASABYE ABAGENERWABIKORWA BA JOB CREATION GUKERSHA NEZA AMAFARANGA BAHEMBWA

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), INGABIRE Assumpta yasabye Abagenerwabikorwa ba gahunda ya Leta yo guhanga no gutanga akazi ku Baturage (Job Creation) mu Karere ka Burera gukoresha neza Amafaranga bahembwa.

Ibi yabibasabye mu butumwa yabagejejeho mu biganiro yagiranye na bo mu ruzinduko rw’akazi yagiriye mu Karere ka Burera ku wa gatatu tariki 11 z’uku Kwezi; ari hamwe na Guverineri w’Intara y’Amajyarugu, NYIRARUGERO Dancille. Bageze mu Karere bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, NSHYIMYIMANA Jean Baptiste; wari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, MWANANGU Théophile, abagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere.

Ku ikubitiro, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC yasuye Koperative itubura ingemwe z'ibiti bivangwa n'imyaka ikorera mu Kagari ka Rusumo,Umurenge wa Butaro igizwe n'abahoze mu bikorwa byo kwishora mu Biyobyabwenge.

Yasuye kandi Abaturage bahawe akazi ko gukora amaterasi ku musozi wa Rwitongo, mu Kagari ka Gatsibo/Butaro bahawe akazi muri iyi gahunda ya Leta.

Mu butumwa yagejeje kuri aba Bagenerwabikorwa yababwiye ati:" Iyi gahunda ya Leta yo guhanga no gutanga akazi ku Baturage igamije kubavana mu bukene. Amafaranga muhembwa mukwiye kuyakoresha neza kugira ngo mwivane mu bukene. Murasabwa kuyashora mu bikorwa bibyara inyungu bibateza imbere."

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC yabasabye kandi kurwanya isuri mu mirima yabo, kugira umuco w’isuku; bakanitabira izindi gahunda zirimo kurwanya imirire mibi n’igwingira.

HATEGEKIMANA Bénoit ni umwe mu bahawe akazi muri iyi gahunda ya Leta. Mu buhamya bwe yagize ati:"Iyi gahunda yanteje imbere. Nyuma yo kureka ibikorwa byo kwishora mu biyobyabwenge; nahawe akazi muri iyi gahunda. Amafaranga mpembwa yanteje imbere. Ubu tuvugana mfite Inkoko ijana zinyinjiriza Amafaranga atari make. Mfite kandi amafaranga atari make kuri Konti n’indi mitungo itandukanye nkomora ku mafaranga mpembwa. Ibi byiza byose mbikesha gahunda nziza y’Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME. Ndamushimiye cyane."

Iyi gahunda  ya Leta yo guhanga no gutanga Akazi ku Baturage (Job Creation) yashyizweho mu rwego rwo kurwanya mu buryo burambwe ibikorwa byo kwishora mu Biyobyabwenge.

Mu Karere ka Burera;iyi gahunda yashyizwe mu bikorwa mu Byiciro bibiri. Icyiciro cya mbere cyatangijwe ku wa 08/05/20221 aho Abaturage 4,137 bahawe Akazi; Icyiciro cya Kabiri cyatangijwe ku wa 15/07/2022 aho Abaturage 4, 059 bahawe Imirimo irimo iyo gukora Amaterasi  yikora no gucukura Ibyobo bifata Amazi ku Misozi hagamijwe kurwanya Isuri.

Ibindi byaranze uruzinduko rw’Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC/Burera

Ku mugoroba yayoboye inama yabereye mu cyumba cy'inama cy'Akarere yagiranye n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'ab'Utugari, Abakozi bakorera ku rwego rw'Akarere, uhagarariye Ibigo Nderabuzima n'uhagarariye Ibigo by'Amashuri.

Mu butumwa yabagejejeho yabasabye kunoza imikorere no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'Abaturage

Back