UMURAGE MWIZA KU MWANA MURI IBI BIHE NI UKUMWOHEREZA KU ISHURI AHO AKURA UBUMENYI BUTUMA AGIRA IBYO AKORA AKITEZA IMBERE: UMUYOBOZI W’AKARERE
Ubu butumwa bukangurira Ababyeyi n’abandi barera abana kohereza ku ishuri abana bose biga bwatanzwe kuri uyu wa kabiri tariki 13 Mutarama 2026 n’Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline mu kinagiro yagiranye n’abaturage bitabiriye inteko y’abaturage yabereye mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Butaro.
Yabwiye abitabiriye iyo nteko ati:"Iyo umwaka w’amashuri utangiye; hari abana batitabira ishuri; yewe n’abitabiriye ishuri; bamwe ntibaza kwiga bitewe n’impamvu zirimo kuba hari bamwe mu babyeyi basibya abana ishuri kugira ngo babafashe imirimo imwe n’imwe."
Yababwiye ingaruka umwana usiba ishuri n’urivamo ahura na zo agira ati:"Iyo umunyeshuri asibye ishuri; birumvikana ko hari ibyo abandi banyeshuri bitabiriye ishuri bigishijwe uwasibye atamenye. Muri ibi bihe; umurage mwiza ku mwana ni ukumwohereza ku ishuri aho akura ubumenyi butuma agira ibyo akora akibeshaho; agateza imbere umuryango; akagira n’uruhare mu iterambere ry’Igihugu."
Umuyobozi w’Akarere yababwiye na none ko bamwe mu bana bareka ishuri bishora; cyangwa bagashorwa mu bikorwa binyuranye bitemewe n’amategeko harimo ubujura; gutunda no gukwirakwiza Kanyanga, Urumogi n’ibindi biyobyabwenge; agaragaza ko ingaruka zo gusiba ishuri cyangwa kurivamo zitagera gusa ku munyeshuri; zigera no ku muryango we n’Igihugu muri rusange kubera ko ibikorwa binyuranyije n’amategeko bikorwa n’abo bana bidindiza iterambere ry’imiryango yabo; bikanadindiza iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Yasabye inzego zose n’abafatanyabikorwa gufatanya kugira ngo abana bose biga bitabire ishuri; kandi ababyeyi n’abandi barera abana babahe ibikoresho n’ibindi bikenewe; kandi batange amafaranga yunganira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri