UMURYANGO NGOBYI WITWA TUZAMURANE KIDAKAMA WATANGIYE ABANYAMURYANGO BAWO 357 MITUWELI YA 2026-2027 INGANA NA 1,894,000 FRW
Ejo ku wa 26 Mata 2026, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yifatanyije n'abanyamuryango b'Umuryango TUZAMURANE KIDAKAMA ukorera mu Kagari ka Kidakama, Umurenge wa Gahunga mu gikorwa cyo gutangira abanyamuryango bayo 357 umusanzu wa Mituweli ya 2026-20207 ingana na 1,894,000 Frw no kubaha ibikoresho birimo iby'ubuhinzi n'isuku n'ibiribwa.
Yashimye ibikorwa by'uwo Muryango biteza imbere abanyamuryango, binagira uruhare mu iterambere muri rusange; by’umwihariko, abashimira ku bwa Mituweli watangiye abanyamuryango n'ibikoresho binyuranye bahawe.
Yababwiye, anabasobanurira serivise z’ubuvuzi nshya ziyongereye kuri Mituweli, abasaba gutanga umusanzu wa 2026/2027 no kwitabira izindi gahunda zigamije imibereho myiza n'iterambere muri rusange zirimo isuku n'isukura, kwizigamira muri EjoHeza, kwitabira umurimo no guhinga ubutaka bwose bwagenewe ubuhinzi no kohereza abana mu ishuri.
Yabagiriye inama agira ati: "Kugira ngo Umuryango wanyu urusheho guteza imbere abanyamuryango; mukwiriye gucunga neza umutungo w'Umuryango, kandi ibyo muwushoramo mukabanza kubisesengura, mukareba ko bizunguka kugira ngo mwirinde ibihombo."
Yagize kandi ati:"Nzabatumirira abandi bayobozi mu Karere kacu bazaze kubasura. Turifuza kugira imiryango iteye nk’uyu kuko ari umuryango ukorera ku ntego, kandi uharanira kuyigeraho. Muri urugero rwiza rw’ibishoboka."
Yabasabye gukomeza gukosoza amakuru yerekeye imiryango yabo muri sisiteme IMIBEREHO, kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bato, kwirinda amakimbirane; bagaharanira kugira imiryango itekanye, kandi iteye imbere, imiryango yimakaza ibiganiro hagati y’abayigize.
Yabasabye kandi kwirinda ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bagakomeza guharanira kwigira bitabira umurimo, kandi bakora cyane; abasaba na none kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, bagasigasira ubumwe bw’Abanyarwanda bimakaza Ndi Umunyarwanda nk’isano ihuza Abanyarwanda bose.
Umuyobozi w’uwo muryango, Dusabimana Jean Damascène yagaragaje icyo iterambere ry’abanyamuryango b’uwo muryango rishingiyeho agira ati: "Aho tugeze tubikesha Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu kiyobowe n’Intore izirusha intambwe, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, iterambere amaze kugeza ku Banyarwanda, kuba twunze ubumwe, kuba u Rwanda rufite umutekano; bituma abaturage dukora ibikorwa biduteza imbere nta nkomyi iyo ari yo yose."
Umwanditsi w’uwo muryango , Nyirampirwa Sylvie yavuze ko watangiye muri 2017; utangirana abanyamuryango b’imiryango 12; ariko ubu bakaba bageze ku miryango 145 igizwe n’abantu, ubariyemo n’abana bangana na magana inani (800); kandi ko umutungo wawo (ugizwe n’ibintu binyuranye) ungana na Miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 frw) z’amafaranga y’u Rwanda.