UMUTEKANO SI INSHINGANO Z’INZEGO Z’UMUTEKANO GUSA, UREBA BURI MUNYARWANDA: MINISITIRI WA MININFRA

Uyu munsi, mu Karere ka Burera hatangiye ibikorwa by'Inzego z'umutekano byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n'iterambere 2025 byateguwe ku insanganyamatsiko igira iti:"Ubufatanye bw'abaturage n'Inzego z'umutekano mu kwizihiza Kwibohora31 n'imyaka 25 y'imikoranire na Polisi y'u Rwanda.'

Ibyo bikorwa byatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ibikorwaremezo (MININFRA), Jimmy Gasore wari hamwe n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Felix Namuhoranye n'abandi Bayobozi mu nzego zinyuranye barimo Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe ibikorwa by'Urubyiruko rw'Abakorerabushake, Richard Kubana n'Umuyobozi Mukuru wa w’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere ry'Ubwikorezi (RTDA), Imena Munyampeta. 

Iki gikorwa cyitabiriwe kandi na Malikidogo Jean Pierre wari uhagarariye Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru muri iki gikorwa n’Abayobozi b'Amashami anyuranye ya Polisi y'u Rwanda.

Abashyitsi bitabiriye iki gikorwa bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline wari hamwe n'abagize Komite Nyobozi y'Akarere, Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Uwamwiza Catherine n'abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere.

Mu byaranze umuhango wo gutangiza iki gikorwa wabereye mu Murenge wa Cyanika harimo gushyikiriza sheki ya Miliyoni 10 z'amafaranga y'u Rwanda itsinda TWIHESHE AGACIRO CYANIKA rigizwe n'abakoraga magendu n'ibindi bikorwa bitemewe n'amategeko n'ubuhamya bw'abaturage babiri barimo uwaretse gukora magendu n'uwaretse gutunda, gukwirakwiza no kunywa Kanyanga n'izindi nzoga ziri ku rutonde ry'Ibiyobyabwenge mu Rwanda.

Mu ijambo rye, Minisitiri Gasore yashimye inzego z'umutekano ku bikorwa binyuranye zikora biteza imbere abaturage n'Igihugu muri rusange; asaba abatuye Akarere ka Burera kurinda ibikorwa by'iterambere byagezweho no gufatanya gukumira no kurwanya icyahungabanya umutekano.

Yagize ati:"Uyu munsi ni umunsi twahujwe n’insanganyamatsiko igira iti "Ubufatanye bw'abaturage n'Inzego z'umutekano mu kwizihiza Kwibohora31 n'imyaka 25 y'imikoranire na Polisi y'u Rwanda". Iyi ni ingingo y’ingenzi kuko igaragaza aho Igihugu cyacyu cyavuye, aho kigeze n’icyerekezo cy’ahazaza dushaka ko Igihugu kiganamo."

Yakomoje ku ruhare rw’umuturage mu gusigasira umutekano n’iterambere agira ati:"Umutekano si inshingano z’inzego z’umutekano gusa; ahubwo umutekano ureba buri Munyarwanda. Turashishikariza buri wese kugira uruhare rufatika mu kubaka Igihugu gitekanye kandi kirimo iterambere."

CG Felix Namuhoranye yagaragarije abitabiriye iki gikorwa ingaruka zo gukora ibitemewe n'amategeko birimo kwishora mu biyobyabwenge n'ubucuruzi bwambukiranya umupaka butemewe; asaba abatuye Akarere ka Burera kubyirinda; kandi bakagira uruhare mu kubirwanya batangira ku gihe amakuru atuma bikumirwa no gukomeza gufatanya n'Inzego z'umutekano kwicungura umutekano.

Yagize ati:"Gutunda, gukwirakwiza, gucuruza no kunywa Ibiyobyabwenge biteza umutekano muke haba ku babikora, imiryango yabo ndetse n’aho batuye.Nk’uko byitwa, Ibiyobyabwenge biyobya ubwenge bw’ababinywa n’ababikoresha; ari na byo bibaviramo gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko biteza umutekano muke. Ndabakangurira kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera ndetse n’ibindi bitemewe n’amategeko birimo magendu no kwambuka umupaka mu buryo butubahirije amategeko."

Ibikorwa by'Inzego z'umutekano bizakorwa mu gihe cy'amezi atatu. Hazibandwa ku bikorwa by’ubuvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo, ubworozi no kubakira imiryango itishoboye, gufasha amakoperative mu kwiteza imbere, gufasha abaturage kubona amazi n’amashanyarazi hifashishijwe ingufu zisubira zikomoka ku mirasire y’izuba, kubaka amateme n’ingo mbonezamikurire y’abana.

Back