UMUYOBOZI MURI MYCULTURE, TETERO YASABYE URUBYIRUKO RW’ABAKORERABUSHAKE KURUSHAHO KUGIRA URUHARE MU KURWANYA IBIYOBYABWENGE

Umuyobozi Mukuru muri iyi Minisiteri  y’Urubyiruko, ushinzwe guteza imbere ubushobozi bw'Urubyiruko, Solange TETERO yasabye Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwo mu Karere ka Burera kurushaho kugira uruhare mu kurwanya ibikorwa byo gutunda, gukwirakwiza, gucuruza, kunywa no gukoresha mu buryo bumwe cyangwa ubundi Ibiyobyabwenge birimo Kanyanga n’Urumogi.

Ubu butumwa yabutanze mu nama ku muco w'Ubukorerabushake yakoranye n’Abahuzabikorwa b’Urubyiruko rw’Abakorerabushake ku rwego rw’Imirenge yabereye mu cyumba cy'inama cy'Akarere tariki 21 Mata uku Kwezi ; akaba yarayikoranye na bo ari hamwe  n'Umuyobozi wungirije w'Ishami rya Polisi rishinzwe Community Policing, ACP Charles BUTERA.

Inama yitabiriwe kandi n'Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SP Aphrodis NKUNDINEZA, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Alexis NDAYISENGA, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, Umuhuzabikorwa w'Urubyiruko rw'Abakorerabushake ku rwego rw'Akarere, NGEMBA Gervais n'Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko ku rwego rw'Akarere, BUNANE Theoneste.

Abashyitsi bakiriwe; banahabwa ikaze n'Umuyobozi w'Akarere, Mme UWANYIRIGIRA Marie Chantal; ari hamwe n'abagize Komite Nyobozi n'abagize Inama y'umutekano itaguye y'Akarere.

Mu ijambo rye; ACP BUTERA yashimye Urubyiruko rw'Abakorerabushake rwa Burera ku ruhare bagira mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zitandukanye;abasaba gukomeza no kurushaho kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zirimo kurwanya ukwishora mu Biyobyabwenge

Yagize ati:"Umuco w'Ubukorerabushake ukomoka mu gukunda Igihugu no kukitangira. Gukorera igihugu ni Umuhamagaro."

Mu butumwa TETERO yagejeje ku rubyiruko rwitabiriye inama; yarusabye kurushaho kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zirimo guteza imbere isuku n'isukura no kurwanya imirire mibi n'igwingira.

Yagize ati:"Umukorerabushake akwiriye kumva afite inshingano zo kugira uruhare mu gushakira ibisubizo ibibazo. Akwiriye kurangwa no gukunda Igihugu no kukitangira. Gukunda Igihugu bivuga guhora wisuzuma; ukibaza buri munsi icyo  wakoreye u Rwanda. Mwahesemo neza kuba Abakorerabushake. Murasabwa gukangurira urundi Rubyiruko gutera ikirenge mu cyanyu."

Muri iyi nama; Urubyiruko rw'Abakorerabushake rwa Burera rwahawe umwanya; rubaza ibibazo; runatanga ibitekerezo.

Mu Karere ka Burera hari Urubyiruko rw’Abakorerabushake ibihumbi mirongo ine na bibiri na Magana arindwi na bane (42,704). Intego ni ukugira abarengaho gato ibihumbi mirongo itandatu na kimwe (61.000).

Back