UMUYOBOZI W’AKARERE ARAKANGURIRA ABAGATUYE KUBAHIRIZA AMABWIRIZA YEREKEYE KWIRINDA GUKUBITWA N’INKUBA
Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline arakangurira abatuye Akarere ka Burera kubahiriza amabwiriza yerekeye kwirinda gukubitwa n’inkuba.
Inkuba ni amashanyarazi avuka mu kirere cyangwa se hagati y’ikirere n’isi biturutse ku inyuranamo ry’ibicu cyane cyane mu gihe cy’imvura, aho akenshi muri iryo nyuranamo biteza guhura kw’ibimenyetso bitandukanye by’amashanyarazi, kuramo na teranya bikabyara ikibatsi kinini cy’amashanyarazi ari cyo cyitwa umurabyo ndetse bigatanga n’urusaku. Kubera ubwinshi bw’ayo mashanyarazi, yangiza umuntu cyangwa ikintu ahuye na cyo mu nzira yayo hagati y’isi, ikirere n’umwuka, ari byo byitwa gukubitwa n’inkuba.
Asaba abatuye Akarere n'abakagenda kugama mu nzu mu gihe cy’imvura irimo imirabyo n’inkuba, kwirinda kugama munsi y’ibiti; iminara y’itumanaho n’amapironi atwara amashanyarazi no guhagarika gukoresha telefoni n’ibindi bikoresho by’amashanyarazi mu nyubako idafite uburyo bwo kurinda inkuba bwagenewe imiyoboro y’amashanyarazi ndetse n’itumanaho.
Abasaba kandi kwirinda kureka amazi cyagwa gukora indi mirimo hanze; cyane cyane ifite aho ihurira n’amazi mu gihe imvura igwa nko kumesa, kuroba, koga mu biyaga cyangwa se pisine, kwirinda kwitwikira imitaka ifite utwuma hejuru cyangwa se gufata mu ntoki ibyuma ibyari byo byose no kwirinda kwegera hafi y’iminara y’itumanaho, amapironi atwara amashanyarazi cyangwa hafi y’uruzitiro rukozwe mu byuma.
Ibindi Umuyobozi w’Akarere akangurira abatuye aka Karere kwirinda kugira ngo birinde gukubitwa n’Inkuba harimo kwirinda kwegera cyangwa kwegamira inzugi n’amadirishya; cyane cyane ibikoze mu byuma, kuva ku binyamitende (igare cyangwa ipikipiki) ukajya kugama mu nzu; mu gihe uri mu modoka ukagenzura ko ibirahuri byose bifunze.
Abakangurira kandi gushyira imirindankuba ku nyubako; mu gihe irimo amashanyarazi hagashyirwamo uburyo bwo kurinda ibikoresho bicomekwa ku mashanyarazi ndetse n’ibikoresho by’itumanaho no kwirinda kwegera aho umurindankuba umanukira ugana mu butaka; ugahagarara nibura muri metero eshatu uvuye aho umanukira ugana mu butaka.
Ahahurira abantu benshi
Akangurira abatuye Akarere kwirinda amateraniro mu nyubako zidafite imirindankuba; ababikora baba bateza ababagana ibyago byo gukubitwa n’inkuba, guhagarika imikino cyangwa se imyidagaduro mu gihe imvura igwa, kandi aho bikorerwa hakaba hadafite imirindankuba; abantu bakihutira kugama, gukangurira abanyeshuri kudakinira hanze mu gihe imvura igwa; kandi no mu ishuri bakirinda kwegera amadirishya n’inzugi; cyane cyane ibikoze mu byuma, gushyira imirindankuba ku nsengro n’amashuri aho itari, ku masoko rusange n’ubwo yaba atubakiye no ku bibuga by’imikino n’indi myidagaduro itandukanye.
Icyo wakora mu gihe uwo muri kumwe akubiswe n’inkuba
Kuri iyi ngingo, Umuyobozi w’Akarere agira ati:"Nta muziro uba ku muntu wakoze ku kintu cyangwa umuntu wakubiswe n’inkuba; bityo mu gihe uwo muri kumwe agize ibyago byo gukubitwa n’inkuba tanga ubutabazi bw’ibanze ukurikije ubumenyi bw’ibanze ufite muri byo, utabarize ku gihe inzego z’ubuyobozi n’iz’ubuzima zikwegereye; kandi wihutire kugeza uwakomeretse cyangwa uwahungabanye ku ivuriro rikwegereye."
Agira kandi ati: "Mu bihe by’imvura; cyane cyane umuhindo n’itumba haba ibyago byinshi byo kugira inkuba ziteza ingaruka zirimo gutwara ubuzima bw’abantu, gutwika uwo ikubise ikamuteza ubushye bukomeye, gusigira ubumuga butandukanye uwo yakubise harimo kwangirika kw’imitekerereze no guhagarara kw’ibice bimwe na bimwe by’umubiri, kwangiza inyubako n’ibikorwaremezo, gutwika ibikoresho; cyane cyane ibikoresha amashanyarazi no gutera ihungabana. Ni yo mpamvu nsaba buri wese kubahiriza amabwiriza navuze haruguru kugira ngo twirinde gukubitwa n’Inkuba."