UMUYOBOZI W'AKARERE ARAKANGURIRA ABAGATUYE KUBAHIRIZA INGAMBA ZIGAMIJE KURWANYA IBIZA

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage b’Akagari ka Nyagahinga, mu Murenge wa Cyanika ku gicamunsi cy’uyu wa kane ubwo yari yabasuye muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU byahujwe n’ubukangurambaga ku gukumira no kurwanya icyaha cy’icurzwa ry’abantu bwakozwe n’itsinda ry’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rishinzwe ubugenzacyaha bwabereye muri ako Kagari yabasabye kubahiziza amabwiriza n’ingamba zigamije gukumira no kurwanya ibiza birimo ibiterwa n’imivu y’amazi y’imvura no kutabungabunga ibidukikije.

Yagize ati:"Ibiza byangiza ibikorwaremezo birimo imihanda, amashuri, ibikorwa by’amazi n’amashanyarazi. Byangiza kandi inyubako zirimo iza Leta n’iz’abaturage. Bikomeretsa; bikanahitana abantu n’amatungo. Ndabasaba kubahiriza amabwiriza ajyanye ko kwirinda ibiza kuko ari bwo buryo bwo kubikumira."

Yabagiriye inama yo kuzirika ibisenge by’inzu bigakomera ku nkuta hakoreshejwe impurumpuru n’imikwege, gufata amazi y’imvura ava ku nzu hagashyirwaho imireko, ibigega n’ubundi buryo kugira ngo ayo mazi y’imvura akoreshwe ibindi aho gusenya izo nzu n’ibindi bikorwa bizegereye, gusibura imiferege ndetse aho itari igacibwa, amazi yose akayoborwa mu nzira zayo zabugenewe no kurinda inzu gucengerwamo n’amazi (kuzihoma, gushyiraho fondasiyo, kurinda ko amazi yinjira mu nkuta).

Yabibukije kandi kwirinda kujugunya imyanda ahabonetse hose no muri za ruhurura kubera ko itwarwa n’amazi igafunga imiyoboro yayo, gutunganya imikingo yegereye inzu hagabanywa ubuhaname bwayo, gusibura imigezi yuzuyemo imicanga, ibitaka n’indi myanda, gusibura imirwanyasuri ku misozi kugira ngo ifate amazi amanuka ku misozi no guteraho ibyatsi nk’urubingo, kwimuka mu manegeka, mu nzu zishaje n’izindi zishyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga kuko ziba zishobora kugwa igihe cyose haguye imvura nyinshi.

Ibindi Umuyobozi w’Akarere yibukije abatuye Akarere ka Burera harimo kwimuka mu bishanga no mu nkengero z’imigezi n’ibiyaga bishobora kwibasirwa n’imyuzure, gufata ubwishingizi bw’ubuhinzi, gukurikiza amabwiriza yo kwirinda inkuba arimo kugama mu nzu aho kuba munsi y’ibiti, kwirinda kujya mu mazi igihe imvura igwa, kwirinda gutwara ibyuma no kubikoraho ndetse no kwirinda kugenda ku binyabiziga nk’amagare n’amapikipiki mu gihe cy’imvura irimo imirabyo n’inkuba, kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha umuriro w’amashanyarazi mu gihe cy’imvura irimo inkuba.

 

 

Back